skol
fortebet

Byari amarira n’agahinda mu muryango n’inshuti ubwo bashyinguraga Miss Muhikira wapfuye ari kubyara umwana we wa mbere[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 13, May 2019

Sponsored Ad

skol

Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gushyingura, Miss Muhikira Irène [Bellange] wigeze kuba Nyampinga wa Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventisiti (UNILAK), witabye Imana ku wa 30 Mata 2019, ari kubyara imfura ye.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo ku wa 11 Gicurasi 2019, Umuhango wo kumusezeraho wabereye ku musozi wa Rebero ahatuye umuryango wa Burabyo Michael ari nawo Burabyo Ghislain wari umugabo we akomokamo.

Abantu benshi barimo abo mu muryango wa Miss Muhikira Irène bagaragaje ubutwari bwe n’urukundo yakundaga buri wese ngo yakundaga gusenga kandi agakunda n’abantu.

Miss Muhikira yatabarutse afite imyaka 32 y’amavuko, yaguye mu Bitaro byo muri Angola, aho yabanaga n’umugabo we, Burabyo Ghislain, bashakanye muri Nyakanga 2018 akaba yaritabye Imana aribyara umwana we wambere.

Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, Iradukunda Elsa mu bitabiriye umugoroba w’ubuhamya ku buzima bwa Miss Muhikira

Burabyo Ghislain yavuze ko Muhikira yari umuntu umukunda, bahuza cyane bajya inama ndetse buzuzanya muri byose.

Ati “Nubwo atuvuyemo hakiri kare ariko njye twabanye yaranyujuje, yari umujyanama mu rundi ruhande, yari inshuti, yari byose kuri njyewe.”

Burabyo Gislain yavuze ko azajya amwibukira ku mwana babyaranye kuko abona imbaraga z’umwana akamubonamo imbaraga nyina yari afite.

Ibitekerezo

  • Pole sana kumuryango wo kwa Burabyo gusa muriyi minsi impfu zaba Mama bapfa babyara zimaze kwiyongera na Sister wanjye muminsi mike ishize yapfuye abyara.RIP Miss Muhikira Irene!

    ni sande imana imwakire mubayo

    imana imwakire mubaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa