skol
fortebet

Selena Gomez yarahiye kuzabika ubusugi bwe ku myaka 13 atsindwa ahuye na Justin Bieber

Yanditswe: Wednesday 04, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Muri iyi minsi biragoranye cyane kubona abantu barinda ubusugi n’ubumanzi bwabo kugeza barushinze, bikaba akarusho iyo abo bantu ari ibyamamare bizwi ku Isi. Nubwo bigoye, bamwe muri bo byarabakundiye.

Sponsored Ad

Nubwo bamwe babyiyemeje ndetse bakabasha kubigeraho, hari n’abacitswe ariko nyuma bakaza kwisubiraho bakongera kwifata igihe kirekire kugeza bashinze ingo zabo.

Amakuru avugako hari bamwe mu byamamare biyemeje kutarekura ubusugi bwabo n’ubumanzi nubwo byagezeho bikanga gusa hari abavugwa nk’intangarugero barinze ubusugi bwabo nk’Umuririmbyikazi Ciara n’umukunzi we Russell Wilson bategereje kurushinga mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina.

Justin Bieber na Mama we

Hari abandi bagerageje kurinda ubusugi bikanga.Gusa Selena Gomez yarahiye kuzabika ubusugi bwe ubwo yari afite imyaka 13, atsindwa ahuye na Justin Bieber, ariko nyuma arahirira ko azongera gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo bazarushingana.

Nyina wa Justin Bieber, Pattie Mallette na we yarahiriye kwirinda imibonano mpuzabitsina nyuma yo kubyara Justin akiri muto.

Justin na Hailey babanje gutegereza gushyingiranwa imbere y’amategeko mbere yo gukorana imibonano mpuzabitsina.

Ibitekerezo

  • Ariko muba mwabuze inkuru zo kwandika? Uwo mwana murumva amariye iki abanyarwanda muri rusange? Banyirawe bajye bamwirebera hanyuma mugabanye ubusutwa.

    Gusambana birogeye ku isi hose ku buryo abantu basigaye baryamana na Robots muli Hotels,abandi bagakora ubukwe na Robots.Birenze ibyaberaga Sodoma na Gomora.Nkuko Imana yatwitse iyo mijyi yombi,hashize imyaka hafi 3600,bible ivuga ko ariko Imana izabigenza ku bantu bose bakora ibyo itubuza.Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka,ku buryo intumbi zizaba zuzuye mu isi hose nkuko Yeremiya 25:33 havuga.Bizaba biteye ubwoba.Hazarokoka abantu bake bumvira Imana nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Kuli uwo munsi kandi,Imana izazura abantu bapfuye barumviraga Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa