skol
fortebet

Celine Dion yaciye agahigo aba uwa mbere wambaye neza kurusha abandi ku isi[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 17, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Vanity Fair, yashyize hanze urutonde rw’abantu bambaye neza kurusha abandi muri uyu mwaka maze umuhanzikazi Celine Dion aza ku mwanya wa mbere.

Sponsored Ad

Nyuma y’imyaka 20 atowe nk’umugore wambaye nabi kurusha abandi, Celine Dion yihimuye kubamusetse iki gihe cyose maze aba umugore wambaye neza kurusha abandi mu mwaka wa 2019.

Mu mwaka wa 2016, Celine yatangiye guhindura imyambarire mu buryo bugaragara. Muri icyo gihe yahuye n’umunyamideri uhanga imyenda, Law Roach, hari nyuma y’urupfu rw’umugabo we, René Angélil, ubwo kuva ubwo imyambaro yose yambara iba yihariye.

Kuri uru rutonde, Celine ari kumwe na Jennifer Lopez, Zendaya,Jason Momoa, Priyanka Chopra, Harry Styles n’abandi

Dore imwe mu myambaro Celine yambaye muri uyu mwaka


Ibitekerezo

  • Yampaye inka Dumbuli ko Celine Dion yabaye agakecuru rukukuri. Mba ndoga Rwicamahirwe hasigaye amagufa n’’imiminyankari gusa, ubupfakazi si ikintu burya umufasha ni ngombwa mu buzima , reka mbwire Imana izaduhe kurambana. ubu se Dion aracyagira jwi shenge yahogoza bigakunda? mbega gusaza we Satani yarahemutse Adamu na Eva barya urubuto none rwadukozeho iteka.

    Celine Dion yashaje kabisa.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa