skol
fortebet

Chris Brown yasomaniye ku karubanda n’umubyinnyi we birakaza benshi-IFOTO

Yanditswe: Friday 04, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Ubwo Chris Brown yari ari ku rubyiniro ari kuririmba indirimbo ye “Privacy”, yasomanye n’umwe mu babyinnyi be. Nyuma yaho abakunzi be benshi banenze icyo gikorwa bavuga ko Brown atari akwiye gosomanira ku rubyiniro.

Sponsored Ad

Chris Brown w’imyaka 30 yari yagiye gutaramira mu mujyi wa Detroit ku cyumweru. Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, Chris Brown waririmbye “Loyal”, agaragara asomana n’umubyinnyi we. Bamwe banavuze ko bishobora kubabaza Ammika Harris bakundanye muri iyi minsi.

Kuba yagaragaye akora ibyo bamwe bavuze ko bidakwiye mu ruhame, byibukije ibiheruka kuba mu minsi ishize. Kuri Instagram, aherutse kuvuga ku ifoto ya Rihanna bahoze bakundana. Byatumye bamwe bakeka ko ashobora kuba yongeye kugirira Rihanna urukundo rwinshi.

Nyuma yaho na none Chris Brown yavuze ku ifoto ya Harris kuri Instagrama, byerekanaga ko bari mu rukundo. Harris bakundanye muri iyi minsi, bivugwa ko amutwitiye.’Privacy’ ni imwe mu ndirimbo ziri ku muzingo wa cyenda wa Chris Brown yasohoye mu kwa Gatandatu uyu mwaka. Uwo muzingo witwa ‘Indigo’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa