skol
fortebet

Chris yavuze icyatumye ava muri Just Family ndetse na Nyirabayazana wa byose

Yanditswe: Monday 13, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Chris yavuze ko impamvu yatumye ava muri Just Family aruko itsinda ritari rifite intego ndetse agatunga agatoki mugenzi we Bahati ko ariwe nyirabayazana wa byose kuko yajyaga yigana imikono y’abandi akajya kubikuza amafaranga y’itsinda mu ibanga.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize Chris wahoze mu itsinda rya Just Family yatangaje ko yavuye mu itsinda ku mpamvu yavuze ko abona bagenzi be nta cyerekezo bafite.

Uyu musore yari amaze imyaka isaga ibiri yongewe mu itsinda nyuma y’aho uwitwaga Croija arivuyemo, rikaza gucikamo ibice byanatumye risa n’iriba rihagaze.

Mu cyumweru gishize, Chris yatangaje ko avuye mu itsinda yemeza ko abona bagenzi be[Bahati na Jimmy] nta ntumbero bafite bameze nk’abatazi ibyo bakora.

Mu kiganiro yagiranye na City Radio mu cyumweru gishize yavuze ko bagenzi be bagiye bamubanira nabi ndetse anavuga ko hari igihe cyageze basumbirijwe n’ubukene akabafasha kubona inguzanyo ariko kuyishyura bikaba agaterera nzamba.

Yagize ati ”Mfite kompanyi njye n’umuvandimwe wanjye itumiza imodoka zakoze mu Buyapani , hari igihe cyageze tugira ubukene dukora inama twemeza ko uzabona aho akura ideni niyo ryazaba risaba inyungu yabikora, natse ideni muri iyo kompanyi muri Mutarama uyu mwaka ryishyurwa muri Mata nabwo bagenzi banjye badashaka ko ryishyurwa.”

Yavuze ko bagenzi be bashakaga ko iri deni bataryishyura undi ababera ibamba kubera ko ryari iryo muri kompanyi ye n’umuvandimwe we ariko bo bakaba batari babizi.

Chris yemeza ko Bahati ari umunyamanyanga kuko hari igihe cyageze akajya akura amafaranga kuri konti ya banki y’itsinda yiganye imikono ya bagenzi be, bajya bajya kureba amafaranga yari ariho bakayabura.

Yagize ati ”Mfite byinshi byatumye nsezera, byagaragaraga ko ntaho twagera mu gihe Just Family yari igeze aho hishyurwa video mu manyanga ya Bahati akigana umukono wa Jimmy. Hari cheque yahaye Bernard Bagenzi agiye kubikuza asanga nta mafaranga ariho ngiye kumubaza uko iby’iyo ndirimbo bimeze ahubwo ambaza amafaranga.”

Uyu musore yavuze ko n’ubwo itsinda rye ryari riri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star y’uyu mwaka, yari agiye kurivamo ku gitaramo cya gatatu yabereye i Huye ariko akaza kubireka kubwo kubaha amasezerano bari bafitanye na East African Promoters itegura iri rushanwa.

Chris yemeza ko ntaho Just Family izagera mu gihe Bahati atarayivamo cyangwa se ngo ahinduke. Yavuze ko kandi ntaho bagera kuko yaba Bahati cyangwa Jimmy nta n’umwe waririmba igitero na kimwe cy’indirimbo.

Just Family ni ubwa gatatu icikamo ibice kuva yatangira gukora umuziki , Safari Kim Kizito ni we wabanje kuyivamo nyuma na Croidja arivamo bongeramo chris none na we yamaze kuvamo , ubu isigayemo Bahati na Jimmy gusa.
Iri tsinda kandi ryari riri mu irushanwa rya Primus Guma Guma uyu mwaka riza kwegukana umwanya wa nyuma.
Twagerageje kuvugisha Bahati ushinjwa ubuhemu no kuba inyuma y’impaka n’amatiku ahora muri iri tsinda, avuga ko kugeza ubu nta kintu yatangaza.

ati ” Nta kintu nabivugaho sindabona icyo mvuga. Ibyo byose nta na kimwe nabivugaho.”

Chris yavuze ko yavuye mu itsinda Chris yemeza ko ibibazo biri muri iri tsinda byose bizanwa na Bahati

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa