skol
fortebet

Cindy Sanyu wo muri Uganda yambitswe ubusa n’umufana we nyuma yo kuza yiyambitse imyenda igaragaza ubwambure[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 22, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Cindy Sanyu wo muri Uganda yambitswe ubusa n’umufana we nyuma yo kuza yiyambitse imyenda igaragaza ubwambure bwe.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu nibwo umuhanzikazi Cindy Sanyu yakoze igitaramo muri kamwe mu tubyiniro two muri Uganda gusa ibyamubayeho n’agahoma munwa.

Mu gihe yaririmbiraga abari muri ako kabari bamwe mu bafane be batangiye kuza ku rubyiniro bamushimira kubwo kubaririmbira neza aho bamuhaga n’amafaranga.

Haje kuza umukobwa niko kumuhobera arangije amukorakora ku bibero bye nyuma niko guhita azamura umwenda yerekana ikariso uyu muhanzikazi yari yambaye dore yanabyinaga ikagaragara.

Bamwe bari aho ngaho bavugije induru nkuko ibitangazamakuru byo muri Uganda byabivuze gusa ngo nanone byasize isura mbi kuri uyu muhanzikazi yo kutazongera kuza mu bitaramo yambaye impenure.

Mu ijambo Cindy yavuze nyuma y’ibyamubayeho yavuze ko yari gukubita urushyi uriya mukobwa wamwambuye ubusa gusa yamusabye ko ubutaha atazabyongera gukora nkibyo yamukoze ngo kuko ngo byaba ari akamenyero.

Twakwibutsa ko Cindy ari umwe mu bahanzikazi bo muri Uganda bazwiho kwambara imyenda ishotora igitsina gabo aho ibi bikunze kugaragarira mu bitaramo akora hirya no hino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa