skol
fortebet

Ciney bimutunguye yambitswe impeta y’ urukundo mu ruhame [Amafoto]

Yanditswe: Monday 27, Mar 2017

Sponsored Ad

Umuraperikazi Uwimana Aïsha [Ciney] yatunguwe n’umusore bakundana amwambikira impeta y’urukundo imbere y’imbaga y’abitabiriye igitaramo gikomeye cy’urwenya cyabereye muri Serena Hotel i Kigali.
Ciney ni umwe mu bahanzi b’igitsina gore bamaze igihe kirekire bamenyekanye mu muziki w’u Rwanda. Yaririmbye indirimbo zizwi zirimo iyitwa ‘Nkunda’, ‘Tuma Bavuga’, ‘Salama’, ‘Igire (Get Your Money)’, ‘Ngwino Nkwereke’ ari kumwe na Lil P, ‘Ndabaga’ n’izindi.
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 26 Werurwe 2017, mu (...)

Sponsored Ad

Umuraperikazi Uwimana Aïsha [Ciney] yatunguwe n’umusore bakundana amwambikira impeta y’urukundo imbere y’imbaga y’abitabiriye igitaramo gikomeye cy’urwenya cyabereye muri Serena Hotel i Kigali.

Ciney ni umwe mu bahanzi b’igitsina gore bamaze igihe kirekire bamenyekanye mu muziki w’u Rwanda. Yaririmbye indirimbo zizwi zirimo iyitwa ‘Nkunda’, ‘Tuma Bavuga’, ‘Salama’, ‘Igire (Get Your Money)’, ‘Ngwino Nkwereke’ ari kumwe na Lil P, ‘Ndabaga’ n’izindi.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 26 Werurwe 2017, mu gitaramo cyiswe ‘Seka Live’ cyasusurukijwe n’abanyarwenya bakomeye mu Rwanda no mu Karere, uyu muraperikazi wari umaze igihe yarihaye ikiruhuko mu muziki yatunguwe n’umusore witwa Tumusime Ronald bamaze imyaka ine bakundana, amwambika impeta amusaba ko bazarushinga.

Ibi byabaye mu gihe Ciney yari ahamagajwe na Arthur ku rubyiniro ngo amenyekanishe igitaramo arimo gutegura, mu gihe bagitebya amubwira ko hari ibitunguranye byamuteguriwe, umukobwa yahindukiye yisanga ahagaze imbere y’umusore ufite akarabo gatukura mu mufuka w’ishati n’impeta mu biganza amusaba ko yazamubera umugore, arabimwemerera.

Mu kiganiro cyihariye aba bombi bagiranye na IGIHE bagarutse ku buryo biyumvaga imbere y’imbaga y’abitabiriye iki gitaramo bahamirijemo urukundo rwabo, uko bamenyanye, ibyarushijeho kubahuza banasobanura iby’ingenzi ku rukundo rwabo rutigeze ruvugwaho cyane mu itangazamakuru.

Ciney yagize ati “Ntabwo nari nziko nzatungurwa gutya... Ukuntu muzi, ukuntu acecetse, adakunda kugaragara mu bantu benshi, byantunguye. Ndishimye, iki ni ikindi cyiciro cy’ubuzima umuntu yinjiyemo. Mu byo mukundira, ikintu cya mbere cy’ingenzi ni uko anshyigikira mu byo nkora no mu buzima bwanjye bwa buri munsi.”

Yakomeje avuga ko ibijyanye no kuba barushinga bajyaga babibwirana bisanzwe nk’abantu bakundana ariko batari barigeze babiganiraho mu buryo bwimbitse ngo babifatire umwanzuro, ati “Ubu noneho tugiye kuganira bifatika tubivuganeho neza kuko ndabona ko byabaye ibihamye noneho.”

Tumusiime Ronald ugiye kurushinga na Ciney agaruka ku buryo yiyumvaga ubwo yasabaga Ciney ko yazamubera umugore, yagize ati “Byari bigoranye, ntabwo nateganyaga ko ari bubyemere [...] Nafashe icyemezo ndavuga nti reka mbikore nk’umugabo. Ntabwo nari nzi igisubizo ari bumpe hariya ariko nahagaze ku maguru yanjye ndavuga nti reka mbyature mubwire ikindi ku mutima. Ndashima Imana ko byagenze neza.”

Uyu musore wahamije ko mu buzima busanzwe yari umufana wa Ciney ukomeye, yavuze ko imico imuranga mu buzima busanzwe hirya yo kuba ari umuhanzi, irimo kuba ari ‘umuntu ugira ubumuntu, imibanire myiza no gusabana’ biri ku isonga mu byatumye afata icyemezo cyo gushyira urukundo rwabo ku yindi ntera.

Ciney n’umukunzi we bateye iyi ntambwe nyuma y’imyaka ine bakundana mu buryo butamenyekanye cyane mu itangazamakuru. Uyu muhanzi avuga ko bwa mbere abona Tumusiime bahuriye kuri Radio 1 aho yakoze, uyu musore yazaga kuhareba undi muntu bakoranaga, baramenyana bubaka ubucuti busanzwe nyuma bibyara urukundo.


Ciney yageze ku rubyiniro ari muri gahunda zo kumenyekanisha igitaramo cye



Ronald na Ciney ngo ntibakunze kuganira ku byo kubana gusa ngo ubu bagiye kubirebaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa