skol
fortebet

Clarisse Karasira yahaye igisubizo gitangaje umuhanzi Muchoma umaze igihe avugira mu bitangazamakuru ko yamwihebeye

Yanditswe: Friday 05, Jul 2019

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yatangarije abanyamakuru bari bamubajije ku byerekeye ibye n’umuraperi Muchoma ko atari byiza kujyana iby’urukundo mu binyamakuru ndetse ko hari igihe birangira nabi.

Sponsored Ad

Ubwo yari amaze gutaramira abari bitabiriye igitaramo cyo Kwibohora 25,Karasira yabwiye abanyamakuru ko nta byinshi yavuga kubyo Muchoma amaze iminsi avuga ko amukunda gusa amubwira ko atari byiza kujyana ubuzima bw’urukundo mu binyamakuru kuko rimwe na rimwe birangira nabi.

Yagize ati “Ibintu by’urukundo ntabwo ari ibyo kujyana mu itangazamakuru,n ibintu by’ibanga.Iyo ugiye gufata ibintu by’urukundo ukabishyira ahagaragara gutya bitaragira aho bijya,ahanini hari igihe urwo rugendo rutaba ruhire.”

Muchoma amaze iminsi abwira abanyamakuru ko yihebeye umuhanzikazi Karasira ndetse ngo amwemereye ko bakundana yahita amugira umugore.

Mu minsi ishize nibwo Muchoma yasanze Karasira mu kiganiro afmuha ururabo ndetse amuhamiriza ko yamwihebeye cyane.


Ibitekerezo

  • Ndasaba uyu muhanzi Karasira "Kugira amakenga".Iyo winjiye mu ba Stars,kenshi winjira mu byo babeshyana ko "bali mu rukundo",nyamara birangirira
    mu kuryamana.Iyo umuhungu amaze kuguhaga,araguta akenshi.Ikindi kandi Imana itubuza gusambana.Nyamara ugasanga ababikora ari millions and millions.Nkuko bible ivuga,ababikora kimwe n’abandi bose bakora ibyo itubuza,Imana izabahanisha kubima ubuzima bw’iteka n’umuzuko uzaba ku munsi w’imperuka Yesu yavuze muli Yohana 6:40.Kwishimisha akanya gato hanyuma ntuzazuke,ni ukugira ubwenge buke cyane (lack of wisdom).

    mutubwire amakuru ya rayon sports gikundiro na Robertinho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa