skol
fortebet

Clarisse Karasira yatandukanye na Alain Muku wamufashaga mu muziki

Yanditswe: Friday 11, Oct 2019

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Clarisse Karasira wari umaze kwamamara cyane mu Rwanda no hanze yarwo yatangaje ko yamaze kuva muri Lebel ya Boss Papa ya Alain Muku kubera impamvu atigeze ashyira hanze.

Sponsored Ad

Mu itangazo Clarisse Karasira yacishije ku rubuga rwa YouTube na mugenzi we wakoranaga n’iyi Lebel ya Boss Papa ya Alain Muku bemeje ko batandukanye nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi.

Alain Muku na Clarisse Karasira bari barasinyanye amasezerano y’imikoranire y’imyaka itatu mu mpera z’umwaka ushize ariko birangiye batandukanye.

Karasira yateye imbere cyane nyuma yo gusinyana amasezerano na Alain Muku aho yakoze indirimbo zitandukanye nka Twapfaga iki,Imitamenwa,Humura n’izindi bimufasha kwitabira ibitaramo bikomeye byabereye mu Rwanda.

Mu butumwa yashyize hanze asezera yagize ati “Ubuyobozi bwa Boss Papa Lebel buramenyesha abakunzi b’indirimbo by’umwihariko iby’umwimerere Nyarwanda ko kubera impamvu ze bwite Clarisse Karasira yasheshe amasezerano yo kumuhagararira yari afitanye na Boss Papa Lebel.”

Boss Papa isagayemo icyamamare Nsengiyumva Francois uzwi nka Igisupusupu.


Ibitekerezo

  • Bigenze bite ko wateraga imbere? Ntacyo ubwo mwabyumvikanye ni byiza kumvikana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa