skol
fortebet

Covid-19:Esther Akothee arifuza umugabo wamutera inda muri ibi bihe bya Coronavirus yarangiza akigendera

Yanditswe: Sunday 26, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi akaba n’umushabitsi Esther Akothee, ntashobora kwihanganira gutegereza kubyara umwana we wa gatandatu, akaba ahamagarira abagabo babyifuza niba hari ushobora kumutera inda.

Sponsored Ad

Mu nyandiko yanyujije kuri Instagram ye, Akothee ntabwo yashoboye guhisha icyifuzo cye cyo kubyara undi mwana wa gatandatu, akomeza abaza niba hari ushobora kumutera inda.

Madamu Boss nkuko basanzwe bamwita, yasangiye ifoto y’umuntu uri konsa umwana,anagaragaza ibyiyumviro bye avuga ko ashaka gutwita ako kanya. Akothee yaranditse agira ati:

Ndashaka gusama aka kanya, Uwii intanga zanjye 🙆, nkumbuye ibi byiyunviro, kuko sinakwibona ngenda cyangwa nkora ahantu ahariho hose vuba aha hamwe n’iyi Corona 🙆🙆🙆.

Ariko, Madamu Boss afite nubwo yifuza umugabo umutera inda, afite icyifuzo kimwe gusa ku mugabo waramuka afite ubushake bwo kumutera inda, ashaka ko yabimukorera akigendera nta yandi mananiza. yagize ati: “Mbabarira rwose, ntidushobora gukomezanya, sinshaka guhangayika.”

Ibi byatumye Abanyakenya benshi icyo gitekerezo batangira kohereza ibyifuzo byabo, bamwe banagaragaza ko bakunda umuririmbyi. Reba bimwe mubitekerezo by’abafana be:

Uwitwa izzoh__lymz yagize ati: “ndahari🤚🏻😂”

uwitwa Occhiopesto ati: “Nzi neza ko benshi muri twe twifuza kuba “uriya mugabo” … ariko se kuki tugomba kugenda nyuma yibyo?”

Ibitekerezo

  • Abantu baryamana n’abo batashakanye ni benshi cyane.Ntabwo bibuka ko imana yaremye abantu,yabahaye amategeko bagomba kugenderaho,kugirango mu isi habeho order.Ubusambanyi buteza ibibazo byinshi.Ariko kubera ko abantu bakuba zero Imana,bikorera ibyo bashatse,batitaye ku mategeko Imana yaduhaye. Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa