skol
fortebet

Covid-19:Umuhanzi Kayitare Wayitare Dembe yagobotse imiryango itatu ayishyurira inzu amezi atatu ayiha n’ibyo kurya

Yanditswe: Thursday 02, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Muri ibi bihe bikomeye u Rwanda rurimo n’Isi muri rusange byo kurwanya Icyorezo cya Coronavirus,umuhanzi nyarwanda Kayitare Wayitare Dembe nawe yubahirije gahunda ya Leta ishishikariza abafite ubushobozi kugoboka abatishoboye maze agoboka imiryango itatu ayishyurira inzu igihe kingana n’amezi atatu ndetse abakorera n’ubuvugizi babona n’ibyo kurya.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kane tariki 2 Mata,Kayitare Emmanuel uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Kayitare Wayitare Dembe,ku giti cye yagobotse imiryango igera kuri itatu igowe n’ibi bihe byo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus maze ayishyurira inzu bakodesha igihe kingana n’amezi atatu,aho yanayikoreye ubuvugizi k’Umuryango utari uwa Leta Uharanira Uburenganzira bwa Muntu n’Ubuzima uzwi nka ’AMAHORO HUMAN RESPECT’ ubaha ibyo kurya.

Mu miryango itatu uyu muhanzi yagobotse,ibiri ibarizwa mu murenge wa Nyamirambo mugihe undi ubarizwa mu murenge wa Kigarama,iyi miryango ikaba harimo ibiri buri umwe wishyura ku kwezi inzu amafaranga y’u Rwanda angana n’30,000 ,ubwo yose hamwe mugihe kingana n’amezi atatu akaba yayishyuriye amafaranga ahwanye n’180,000 ,naho undi muryango ukaba wishyura angana n’25,000 ku kwezi, nawo akaba yawutanzeho amafaranga y’amezi atatu ahwanye n’75,000.

Iyi miryango uko ari itatu duteranyije amafaranga yose yayitanzeho akaba agera mu Bihumbi Magana abiri na Mirongo itanu na bitanu ’255,000’.

Kayitare yavuzeko impamvu yahisemo iyi miryango itatu,ari ukubera ko ngo ikennye cyane kandi bose bakaba ari n’abadamu badafite abagabo kuko ngo bagiye babatana n’abana babo,aho umuryango umwe ufite abana batanu,undi bane n’undi ufite batatu.Iyi miryango akaba yarayirangiwe n’umudamu mugenzi wabo nawe wari ubabajwe n’ubuzima ibayemo muri ibi bihe bya COVID-19.

Uyu muhanzi avuga ko iyi miryango uko ari itatu yanagerageje no kuyisura aho bacumbitse agasanga babayeho mu buzima bugoranye cyane ndetse ngo bukaba bwararushijeho kuba bubi cyane muri ibi bihe byo kurwanya ikwirakwizwa rya Coronavirus bitewe n’uko bari abacanshuro,aha ngo akaba yaranaganiriye n’iyi miryango akayikangurira kuboneza urubyaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa