skol
fortebet

Covid-19:Umuhanzikazi wo muri Uganda yavuze uburyo azongera gukora indirimbo ari uko yongeye kubona uburyo bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Yanditswe: Tuesday 14, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Umuraperikazi wo mu gihugu cya Uganda Mirembe Recheal uzwi ku mazina ya Recho Rey, yatangaje ko gahunda yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya Coronavirus yatumye abura uburyo bwo guhura n’abo yakorana imibonano mpuzabitsina nabo.

Sponsored Ad

Uyu muhanzikazi Recho yatangaje ibi asa n’usobanurira abafana be impamvu atari gushyira hanze indirimbo snhya, avuga ko atari gushyira hanze indirimbo ye kubera ko nta mibonano mpuzabitsina aheruka, o azayishyira hanze aruko abonye uwo bakorana imibonano mpuzabitsina.

Coronavirusi uretse guhagarika ibikorwa bya muzika byinshi, bamwe mu bahanzi usanga basa n’ababaswe n’ingeso y’ubusambanyi, cyane cyane iyo witegereje ibyo baba bavuga, bagaragaza ko usibye kudakora, iki cyorezo cyanabateye inyota yo gukora imibonano mpuzabitsina kubera kuguma mu rugo ntibasohoke ngo bahure n’abandi bityo n’ibyo bikorwa byo guhuza ibitsina bikorwe.

Abahanzi benshi babaye baretse gukora indirimbo kubera ko babona atari igihe cyiza ku bakunzi babo, bitewe n’ingaruka iki cyorezo gikomeje kubagiraho, nyamara uyu muhanzikazi Recho Rey ukora injyana ya Hiphop we sicyo kibazo kuko agaragaza ko igituma atari gukora indirimbo ari uko yabuze imibonano mpuzabitsina.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,.Recho Rey yagize ati:Sindi gukora indirimbo n’imwe muri iyi minsi, kugeza ubwo nongeye gukora imibonano mpuzabitsina.

Ubu butumwa Recho Rey yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram bukaba bwavugishe abatari bacye b’igitsina gabo,aho benshi bamusubizaga ko bazabahabwa ayo mahirwe bagakorana iyo mibonano mpuzabitsina ku buntu igihe azaba abishaka.

Ariko na none usanga benshi baravuga ko ari amayeri uyu muraperikazi Mirembe Recheal ari gukoresha kugirango yongere agaragare imbere y’ abakunzi be, ari nako amenyekanisha indirimbo ye yitwa “Omweeso.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa