skol
fortebet

Davido yateranye amagambo n’abafana be bahita bamwita Burna Boy

Yanditswe: Monday 01, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Abahanzi babiri bo muri Nigeria Davido ndetse na mugenzi we Burna Boy bamaze iminsi mu makimbirane adashira bapfa byinshi birimo ufite riremereye kurusha undi none byageze aho Davido abuza abafana be bamwita izina rya Burna Boy kubireka.

Sponsored Ad

Abafana ba Davido bari bamaze iminsi bamwita izina umuhanzi Burna Boy yitirirwa kuva mu bihe birebire bitambutse aho bamwitaga Odogwu, Ku bwa Davido ntabwo akunda na gato kumva yitwa inyito n’amazina y’umuhanzi nka Burna Boy ndetse nta na kimwe akeneye kumva gifite aho gihuriye na mugenzi we Burna Boy bamaze iminsi bapfa ubukomere mu muziki wo muri Nigeria.

Davido yasabye abafana be kureka kumwita amazina ya Odogwu bakajya bamwita OBO kuko ariryo zina nawe yifuza ndetse akunda guhamarwa.

Iri zina rya Odogwu umuhanzi Davido yamagana kwitwa ni izina yahawe amaze gusohora indirimbo yitwa Odogwu maze ahita akurikizwa iryo zina kuva icyo gihe kugeza ubu, Odogwu ni izina rihabwa umuntu w’umugiraneza, umunyampuhwe, gusa abanya Nigeria bakunze kwita Davido iri zina batekereza ko nawe akunda gutanga.

Wizkid aheruka gutangaza ko ashyigikiye Davido atabiciye inyuma. aya makimbirane y’aba bahanzi yatangiye ubwo Davido yamenyesha umushinga w’indirimbo yateguraga gushyira hanze mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga maze bituma batangira guhangana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa