skol
fortebet

Desire Luzinda wamamaye kubera amafoto y’urukozasoni yatangaje igihe yatakarije ubusugi bwe

Yanditswe: Saturday 13, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Desire Luzinda yatangaje ko yaryamanye n’umuhungu bwa mbere mu mwaka wa 2003 ,akaba ari naho yaterewe inda n’umuhungu wamushukishije amafaranga.

Sponsored Ad

Desire Luzinda kuri ubu ufatwa nk’umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda ,yashashe inzobe avuga ku buzima yaciyemo mu myaka yahise aho avuga ko bitari byoroshye na gato kuko icyo gihe inshuti n’imirango byamuvuyeho akiyemeza gusigara wenyine.


Desire Luzinda n’umukobwa we Mitchelle Kaddu

Yagize ati’ Mu mwaka wa 2003 nibwo nigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye nahuye n’ibyango ntwara inda ntateganyaga gusa mbigira ibanga gusa hakaba hari abana b’inshuti zanjye twganaga nabibwiye.

Inda imaze kugira amezi 4 nibwo yaritangiye gukura ho ku ishuri abarimu batangiye kunyeka kuko umubiri warutangiye guhindagurira ndetse rimwe na rimwe ngira uturwara dutandukanye [Murabizi namwe uturwara twibasira abagore batwite.

Nyuma yuko ubuyobozi bw’ishuri bamenye ko ntwite byabaye ngomba ko bangira inama gusa uko amezi yagendaga yiyongera niko nanjye isoni zagendaga zinyica bitewe nuko hari bagenzi babnjye bambonaga bakandyanira inzara.

Kubwanjye nahoraga nibaza aho nzakura ibyo kurya by’umwana ,imyenda azambara ,amafaranga y’ishuri bikanyobera gusa nafashe icyemezo cyo kuva mu ishuri iwacu babimenye naho baranyamagana ngo nsange se w’umwana wanteye inda, niko kuva mu rugo.

Navuye iwacu njya mu muryango umwana ndmubyara ngerageza kumushakira ibyo kumutunga binyuze mu nshuti zanjye ndetse n’abayobozi baho nigaga umwana akura gutyo .

Yakomeje avuga ko kuri ubu ari umugore udafite icyo abuze mu rugo rwe kuko ashobora gufata indege akajya aho ashatse ,ashobora kubona amafaranga yo kugura imyenda igezweho ,ndetse no kubona ibiryo byiza bimutunga n’umwana we kuri ubu umwaze kuba mukuru .

Yasoje avuga ko ibyo bintu byose yahisemo byamuhaye isomo kugera nubu , ndetse ko ntagitekerezo cyo gushaka afite kuko kuva icyo gihe yumvishe yanze igitsina gabo cyose.

Twakwubutsa ko Desire Luzinda ari umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Uganda aho kuri ubu afatwa nk’umugore ukundwa n’abagabo benshi kubera uburanga n’ikimerp cye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa