skol
fortebet

Diamond na Ali Kiba bagiye guhurira mu gitaramo kimwe

Yanditswe: Wednesday 07, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Diamond yatumiye mugenzi we Ali kiba mu gitaramo cy’iserukiramuco cyateguwe na Wasafi.

Sponsored Ad

Umuhanzi Diamond wavuzweho kutumvikana n’umuhanzi Ali Kiba kuri ubu amakimbirane avugwa hagati yabo yaba agiye gucyemukira mu gitaramo bazahuriramo cyateguwe na Wasafi ubusanzwe ihagarariwe n’umuhanzi Diamond kiswe ‘Wasafi Festival’.

Mu kiganiro Diamond yagiranye n’ itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2018 ,Diamond yavuze ko azashimishwa no kubona mugenzi we Ali Kiba yitabiriye igitaramo cya Wasafi Festival guteganyijwe taliki ya 24 Ugushyingo 2018 ndetse ko yashimishwa no kubona bakorana n’ibindi bikorwa by’ubuhanzi birimo nk’indirimbo.

Yagize ati” Ngiye kubagezaho iserukiramuco ryiswe Wasafi Festival bizanshimisha kubona mugezi wanjye Ali Kiba turirimbana ku rubyiniro rumwe [..] intego nyamukuru si uguhangana ahubwo ni ukuzamura umuziki wa Tanzania mu bushorishori mu rwego rwo kwereka isi ko dushoboye ndetse nifuza ko twazanakorana ikintu kirenze.”

Diamond yaboneyeho kuvuga ko iki gitaramo kigamije kunga ubumwe bamwe mu bahanzi ba Tanzania mu rwego rwo gukomeza guteza umuziki wabo imbere ndetse no gusigasira ubumwe hagati y’abahanzi bakorera umuziki muri kino gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa