skol
fortebet

Diamond na Rayvanny bashobora gufungwa bitewe n’indirimbo bashyize hanze

Yanditswe: Monday 12, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Indirimbo Mwanza Diamond yafatanyije na Rayvanny yamaze guhagarikwa gucurangwa muri Tanzania kubera amagambo y’urukozasoni yumvikanamo aho bivugwa ko aba bombi bashobora gufungwa cyangwa bagacibwa amande kubera icyaha bakoze cyo gushishikariza urubyiruko kwishora mu ngeso z’ubusambanyi.

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru Taliki ya 11 Ugushyingo 2018 ,nibwo Umuhanzi Rayvanny yashyize hanze amashusho y’indirimbo Mwanza yahuriyemo na mugenzi we Diamond usanzwe amufasha mu bikorwa bye by’umuziki binyuze mu nzu ya Wasafi Records.

Ubuyobozi bw’igihugu cya Tanzania bwahagaritse iyi ndirimbo kubera amagambo y’urukozasoni ayumvikanamo aho aba bahanzi bashishikariza urubyiruko kwishora mu ngeso z’ubusambanyi kandi ari bitemewe n’amategeko.

Ibi bije nyuma yaho muri Tanzania basohoye itangazo rikumira abantu basakaza cyangwa bashyira hanze amashusho y’urukozasoni binyuza mu majwi ,ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ahandi .aho kuri ubu aba bombi bashobora gufungwa cyangwa bagacibwa amande kubera icyo cyaha bakoze.

Iyi ndirimbo Mwanza imaze amasaha 24 isohotse imaze kurebwa n’abantu barenga miriyoni ku rubuga rwa Youtube ubusanzwe rushyirwaho amashusho y’indirimbo.

Bamwe mu bantu baherutse gufatirwa ibihano bikarishye kubera gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni harimo Wema Sepetu wagaragaye arimo gusomana n’umukunzi we amashusho akayashyira hanze yaciwe amande ya miliyoni y’amashiringi yo muri Tanzania aho bivugwa ko aba bombi nabo bashobora gufungwa cyangwa bagacibwa amande.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa