startimes

Diamond na Tanasha bahishuye amazina bise umwana wabo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 4 November 2019 Yasuwe: 1621

Umuhanzi Diamond Platnumz n’umukunzi we Tanasha Donna ukomoka mu gihugu cya Kenya, batangaje ko imfura yabo baheruka kubyarana bayise Naseeb Junior.



Mu busanzwe Naseeb ni rimwe mu mazina y’umuhanzi Diamond Platnumz, dore ko uyu muhanzi uyoboye abandi muri Tanzania yitwa Naseeb Abdul Juma.

Tanasha yahishuye iri zina kuri iki cyumweru abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, anatangaza ko bamaze gufungurira uyu mwana compte ya Instagram iri ku mazina ya @naseeb.junior.

Sandra Kassim Sanura, umubyeyi w’umuhanzi Diamond Platnumz na we yemeje aya makuru abinyujije kuri Instagram.

Naseeb Junior wavutse ku wa 02 Ukwakira uyu mwaka akavuka ku munsi se umubyara yavukiyeho, yiyongereye ku bandi bana ba Diamond na bo bafite compte za Instagram. Aba ni Tiffa na musaza we Nillan Diamond yabyaranye n’Umunya-Uganda Zari Hassan ari na we ugenzura ziriya comptes.

Uyu mwana wa Tanasha kandi ni uwa kane wa Diamond uzwi, nyuma ya bariya babiri yabyaranye na Zari ndetse n’undi w’umuhungu yabyaranye na Hamisa Mobetto.

Bivugwa ko Tanasha yari yaranze gutangaza amazina ya Naseeb mbere kubera gutinya abarozi bashoboraga kumugirira nabi.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ese Umusore aba akeneye gukorana imibonano mpuzabitsina gusa? Yvette wo...

Mu muco nyarwanda bizwiko umukobwa ari nk’amata adasogongerwa, gusa...
13 July 2020 Yasuwe: 1709 1

Abantu benshi batunguwe no kubona abakeba ’Diamond na Ali Kiba’ ku rubyiniro...

Diamond Platnumz na Ali Kiba, ibyamamare mu muziki mu gihugu cya Tanzania...
12 July 2020 Yasuwe: 2395 0

Icyamamare muri Cinema y’Ubuhinde Amitabh Bachchan na bamwe mu bagize...

Umukinnyi wa Filimi mu gihugu cy’Ubuhinde Amitabh Bachchan n’umuhungu we...
12 July 2020 Yasuwe: 1839 0

Akothee yahishuye ibizazane bikomeye yanyuzemo mu maboko y’umugabo...

Umuhanzikazi wo muri Kenya Akothee (Esther Akoth) yavuze ku mibabaro...
11 July 2020 Yasuwe: 10279 0

Abagabo benshi barantereta!Hari uwanyatse ifoto nambaye ubusa-Ikiganiro na...

Uko umubare w’abakoresha imbuga nkoranyambaga ugenda wiyongera ni nako...
10 July 2020 Yasuwe: 5845 0

Iby’umusore wanyatse ifoto y’ibanga,Kuba mwiza ntibivuga kwiyandarika-Ibitekerezo

Uwumugisha Adeline ukunda kwiyitwa Mignone ngo ni umwe mu bakobwa bababajwe...
9 July 2020 Yasuwe: 8336 0