skol
fortebet

Diamond Platnumz yatangaje ko ashobora kureka umuziki

Yanditswe: Wednesday 23, May 2018

Sponsored Ad

Umuhanzi w’icyamamare muri aka karere ndetse no ku isi yose Diamond Platnumz yatangaje ko ari gupanga uko yava mu muziki akibanda ku bucuruzi bwe ndetse n’indi mishanga ateganya gutangiza.

Sponsored Ad

Uyu kabuhariwe muri Tanzania,yavuze ko kuva yatangira umuziki mu mwaka wa 2009,yagerageje kwizigamira amafaranga menshi,kugira ngo azamufashe mu gihe azaba aretse umuziki,akaba ariyo mpamvu ateganya kuwusezeraho.

Yagize ati “Inzozi zanjye kuva kera ni ugukora ubucuruzi igihe nzaba mvuye mu muziki.Ntabwo ushobora gukora umuziki iteka,niyo mpamvu ndi gukoresha amafaranga yose nkorera mu muziki kugira ngo nzamure ubucuruzi bwanjye.Reka dukoreshe amahirwe yose tubonye kugira ngo twubake ejo hazaza heza.”

Nyuma y’aho Sauti Sol itangaje ko ishobora kuva mu muziki, Diamond nawe yatangaje ko mu minsi iri imbere afite gahunda yo guhagarika muzika,akigira mu bucuruzi ndetse akazamura abahanzi bakiri hasi.

Diamond ari kwibanda kuri studio ye ya Wasafi ndetse na televiziyo yayo aherutse gufungura,aho mu minsi iri imbere ateganya gufungura imishinga inyuranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa