skol
fortebet

Diamond Platnumz yerekanye Imodoka 3 zihenze yaguze harimo iye,iya Mama we n’iya Tanasha azita Ibipupe

Yanditswe: Monday 11, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Ku wa gatanu ubwo umuhanzi Diamond Platnumz yajyaga kureba ahari kubera ibitaramo bya Wasafi Festival 2019 i Dar es Salaam yanerekanye amamodoka arimo iye, nyina ndetse n’umufasha we Tanasha Donna.

Sponsored Ad

Platnumz yageze ahitwa Kijitonyama ari mu modoka nziza ya Land Cruiser y’umukara ndetse anaboneraho kwerekana amamodoka yose ari mu ibara ry’umweru yaguriye umunyamakuru wamubyariye umwana we wa kane n’iya nyina Sandra Dangote ndetse avuga ko ari ibipupe.

Imodoka uyu muhanzi ukomeye muri Africa yaguriye nyina umubyara n’umugore we ngo yazibaguriye ku isabukuru yabo y’amavuko dore ko bose banayihuriyeho ku wa 7 Nyakanga, Diamond Platnumz nawe kandi akaba ateganya kwigurira indi modoka yo mu bwoko bwa Rolls Royce ku munsi w’amavuko nawe ahuriraho n’umuhungu we Naseeb Junior.

Iserukiramuco rya Wasafi Festival 2019 ryatangiriye i Dar es Salaam muri Tanzanie ku 9 ugushyingo ndetse rikaba rigomba no gukomereza mu bice bya Tanzanie, ibi bitaramo kandi byitabiriwe n’umunyarwanda Ngabo Medard.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa