Diamond washyize hanze amafoto ari mu ngeso mbi yatumye abakunzi be bibasira bikomeye umukunzi we Tanasha[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 19 February 2019 Yasuwe: 7788

Umuhanzi ukomeye muri Tanzania Diamond Platnumz yibasiwe n’abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragaza amafoto ari gukina urusimbi rizwi nka Casino, aho yashetaga akayabo k’amafaranga akaribwa buri kanya.

Bamwe mu bakunzi be, badukiriye umukunzi we mushya Tanasha Doanna Oketch bari kwitegura kurushinga, bamushinja ko ariwe wanduje Diamond ingeso mbi yo kujya gukina urusimbi kuko ubusanzwe atari azwiho kwitabira iyi mikino.

Bavugaga ko iyi ngeso Diamond yadukanye atari nziza habe na agato kuko ari kimwe mu bisubiza inyuma iterambere ry’umuntu haba mu mitungo kamere ndetse no mu bumenyi rusange bwo gushakisha amafararanga akomoka mu bikorwa bifite gahunda nzima.

Aya niyo mafoto yatumye umukunzi wa Diamond yibasirwa

Uretse kuba abafana babo bagaragaje ko batashimishijwe n’aya mafoto uyu muhanzi yashyize ku mbuganokoranyambaga akoresha, nawe ubwe yagaragaje ko ibyo arimo nta bwenge burimo, ahubwo ko ari igikorwa cyo gusesagura amafaranga mu buryo budafatika.

Diamond we ubwe, nyuma yo gushyiraho aya mafoto yanditse Ati”Amafaranga Menshi ubujiji bwinshi”.

Diamond yagiye gukina uru rusimbi ari kumwe n’umukunzi we mushya Tanasha Donna bitegura kurushinga na Harmonize ubarizwa muri lebel ye ya Wasafi. Diamond yariwe akayabo kose yari yashese muri uru rusimbi.

Benshi mu bakunzi be bamugiriye inama yo kubihagarika amazi atararenga inkombe kuko byanagaragaye ko atabimenyereye kuburyo byatumye arekera gukina aruko bamuriye ayo yitwaje yose.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Akanyamuneza kuri Miss Ingabire Habibah nyuma yo gukora ubukwe umugabo...

Ingabire Habibah witabiriye Miss Rwanda mu 2017 ariko ntahirwe nyuma...
23 September 2019 Yasuwe: 3697 0

Bad Rama yatangaje akayabo k’amamiliyoni yahombejwe na Kigali Summer...

Umuyobozi wa The Mane,Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama yatangaje ko...
23 September 2019 Yasuwe: 1386 0

Umunyarwandakazi Teta Sandra yahagaritswe ku kazi mu kabari yakoragamo muri...

Umunyarwandakazi Teta Sandra umenyerewe mu bikorwa byo ku murika no...
23 September 2019 Yasuwe: 4927 0

Umuhanzi Nyarwanda Gisa Cyinganzo yanyoye inzoga nyinshi asohorwa nabi...

Umuhanzi w’umunyempano ihambaye cyane hano mu Rwanda mu ijwi rye rikurura...
23 September 2019 Yasuwe: 4818 1

Eddy Kenzo yasabye ikintu gikomeye abakunzi be nyuma yo gutwarwa umugore...

Umuhanzi Eddy Kenzo uri mu gahinda ko gutabwa n’umugore we Rema Namakula...
23 September 2019 Yasuwe: 2867 0

Urujijo ku makuru y’umwana bivugwa ko Tanasha yabyaranye na Diamond

Mu minsi ishize amakuru yagiye ahagaragara avuga ko umukunzi wa Diamond...
22 September 2019 Yasuwe: 6484 1