skol
fortebet

Diamond yababajwe n’abahanzi bo muri WASAFI bakomeje kumusuzugura

Yanditswe: Wednesday 21, Aug 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Diamond Platnumz uri mu bakunzwe cyane muri Afurika yabwiye abahanzi bo muri WASAFI bashaka gukurikira Harmonize ko imiryango ifunguye bakwigendera nyuma y’aho banze kwitabira ibitaramo yateguye bya Wasafi Festival 2019.

Sponsored Ad

Nyuma yo kugira ubwiru ko Harmonize yamaze kuva muri Wasafi,Diamond yashyize atangaza ko abahanzi bose basinye muri iyi nzu ye y’umuziki bashaka kwigendera bagenda nyuma yo kwanga kwitabira iki gitaramo yateguye I Moshi.

Yagize “Kimwe na wa wundi wanze,abashaka nabo bagenda.Hari icyo bari kutwinjiriza ?.”

Harmonize wavuye muri Wasafi mu ibanga ashobora gukurikirwa na Lava Lava nawe utacyubaha gahunda ya boss we Diamond Platnumz ndetse nawe ngo yamaze kwigendera mu ibanga.

Harmonize yafashe umwanzuro wo kujya gushinga inzu ye itunganya umuziki inita ku bahanzi yise Konde Gang.

Hashize amezi 2 yose Harmonize atitabira ibitaramo bya Wasafi Festival bikorwa n’abahanzi bo muri Wasafi bazenguruka hirya no hino muri Tanzania no muri EAC.


Diamond yasabye abahanzi bo muri Wasafi bashaka gukurikira Harmonize kugenda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa