skol
fortebet

Diamond yahishuye akayabo k’amashilingi umuntu uzashaka gutaha ubukwe bwe na Tanasha azishyura[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 27, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Diamond yavuze ko abantu bifuza gutaha ubukwe bwe na Tanasha ko bazishyura ibihumbi 200 by’amashilingi ya Tanzania na 80.

Sponsored Ad

Icyamamare muri muzika umutanzania Diamond Platnamuz yaciye amarenga ko agiye gukora ubukwe n’umukunzi we yihebeye Tanasha Donna ariko abazabutaha ndetse n’abazashaka kwinjira bazishyura akayabo k’amashilingi.

Akorana ikiganiro n’abanyamakuru ku munsi w’ejo tariki 25 Kamena 2019 kuri hoteli ya Hyaat Regency mu mujyi wa Dar-Es-Salaam,Diamond yaciye amarenga ko azakora ubukwe na Tanasha tariki 7 Kanama 2019.

Igitangaje kuri ubu bukwe ni uko uwuzashaka kwinjira azasabwa kwishyura amashilingi ya Tanzania ibihumbi 200 akaba asagaho gato igihumbi ’1000’ cy’amafaranga y’u Rwanda.

Muri iki kiganiro Diamond yari agamije gushishikariza abantu kwitabira igitaramo cyateguwe na WASAFI Festival ari naho bahise bamubaza no kubijyanye n’ubukwe bwe n’umukunzi we Tanasha Donna.

Gusa Diamond ntiyemeje neza ko ubukwe buzaba kuri iriya tariki nyir’izina,ariko ibyo yatangaje birumvikana neza ko bushobora kuba kuri iriya tariki nk’uko ghafla.com ducyesha iyi nkuru ibitangaza.

Diamond yagize ati”Hazaba hari ameza icumi gusa ya rezerivasiyo.Atanu muri yo azishyurwa ibihumbi 200 by’amashilingi ya Tanzania kuri buri imwe andi atanu asigaye azagura ibihumbi 80 by’amashilingi ya Tanzania kuri buri imwe .Ubwo nabashishikariza gukora rezerivasiyo kuko iriya tariki ntizibagirana mu mitwe yanyu”.

Iby’uko iyi tariki itazibagirana mu mitwe ya benshi,bihuye neza n’uko Diamond aheruka gutangaza ko umukunzi we Tanasha Donna atazabyara batarashyingiranwa.

Ibitekerezo

  • Bazabyare Hungu na Kobwa.Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Ikibabaje nuko amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yarabitubujije.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa