addresiya
startimes

Diamond yahishuye ibyo yaganiriye na Perezida Magufuli ubwo yamuhamagaraga ari ku rubyiniro

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 5 January 2020 Yasuwe: 3075

Nyuma y’uko Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli ahamagaye Diamond ari ku rubyiniro mu gitaramo yakoreye Kigoma, uyu muhanzi yahishuye ko yemeye kububakira inzu zigezweho 2 z’imikino n’imyidagaduro ‘Arena’ mu mujyi wa Dar es Salaam.



Ubwo Diamond yari mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki yakoreye Kigoma tariki ya 31 Ukuboza 2019, Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli yaramuhamagaye aramushimira ndetse anaboneraho akanya ko kwifuriza umwaka mushya abaturage be ayoboye.

Ibi bintu byatunguye abantu benshi, na Diamond na we ku giti cye byaramutunguye cyane kuba Perezida w’igihugu yamuhamagara kuri telefoni byongeye ari ku rubyiniro, gusa yemeza ko na mbere y’aho hari ibyo yari yabafashijemo.

Yagize ati “mbere y’uko tugera Kigoma, Perezida yari yasabye abantu kuza kudushyigikira bakatuba hafi. Ibyo niba bitari bimuhagije, yarimo anakurikirana igitaramo cyacu kirimo kuba ‘live’, ibyo sinabitekerezaga pe. Yaje gufata umwanzuro wo kumpamagara ndi ku rubyiniro adushimira aho umuziki wacu ugeze, yaboneyeho n’umwanya wo kwifuriza abanyatanzaniya umwaka mushya. Ni Perezida wihariye.”

Diamond kandi yakomeje avuga ko yabemereye kuzabubakira inzu 2 zigezweho z’imikino n’imyidagaduro mu mujyi wa Dar es Salaam.

Yagize ati “kuri ubu hano Dar es Salaam hari Arena 2 zigiye kuhubakwa, leta ni yo izazubaka, ni ibintu byiza cyane kuri twe nk’abahanzi.”

Ubwo aheruka mu Rwanda, Diamond yasuye Kigali Arena, nyuma yo kuyitembera yageze muri Tanzania avuga ko azasaba Magufuli akazabubakira Arena nk’iyo yabonye mu Rwanda.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ringtone umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasobanuye...

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya utavugwaho rumwe wo muri Kenya, Ringtone...
5 June 2020 Yasuwe: 1638 0

Hamisa Mobetto yasingije Ali Kiba maze atesha agaciro Diamond...

Umukobwa usanzwe agaragara kenshi mu mashusho y’indirimbo z’umuhanzi Diamond...
5 June 2020 Yasuwe: 1722 0

Hamisa Mobetto yavuze uburyo kuvugana na Diamond ari uguta umwanya

Umunyamideli Hamisa Mobeto wabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz umwana...
4 June 2020 Yasuwe: 2062 0

Davido yavunitse ukuguru bituma umukunzi we asuka amarira

Nyuma y’aho umuhanzi David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido agaragaje ko...
4 June 2020 Yasuwe: 2677 0

Tanasha yanenze bikomeye Diamond utubahiriza inshingano ze

Umuhanzi Diamond Platnumz yanenzwe n’umwe mu bagore be babyaranye witwa...
4 June 2020 Yasuwe: 1040 1

Rose Muhando yabwiye amagambo akomeye Silas wakwirakwije iby’urupfu rwe...

Umuhanzikazi Rose Muhando wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana iwabo muri...
4 June 2020 Yasuwe: 1126 0