skol
fortebet

Diamond yamaze kubona umukunzi mushya bitegura kurushingana

Yanditswe: Wednesday 15, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’amezi agera kuri atanu yari amaze atandukanye na Tanasha Donna Oketch banabyaranye umwana w’umuhungu, umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje ko yamaze kubona umukunzi mushya yifuza no kuzarushingana nawe .

Sponsored Ad

Nasseb Abdul w’imyaka 30, umuhanzi w’umunya-Tanzania uzwi nka Diamond Platnumz ku mazina y’ubwamamare bwe, yatangaje ko nyuma yo kubona umukunzi mushya, yahise yiyemeza gushinga urugo kuko arambiwe imikino yo gutereta no kwiruka mu bakobwa kuko imyaka irimo kumucika, igihe agezemo kikaba ari icyo gutuza nk’uko yabitangarije ikinyamakuru cy’imyidagaduro muri Tanzania ‘Kahawatungu.com’. Diamond Ati:

Sinkiri njyenyine mfite umugore nshaka kurongora tukabana. Nk’ubu ku itariki ebyiri z’ukwezi kwa cumi ndaba nujuje imyaka 31, rero sinshaka kuguma mu mikino. Ngomba kurongora.

Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu karere no muri Afurika ntiyigeze atangaza amazina y’uyu mukunzi we, gusa icyo yakomeje ahamya ni uko we n’uyu mukunzi we mushya bafite gahunda yo gukora ubukwe bagashinga urugo kandi mu gihe cya vuba.

Aa makuru akaba aje numa yuko se umubyara, Abdul Juma, mu minsi ishize yamusabye gushyira hasi umupira akava mu mikino arimo, akareka kwirirwa azenguruka mu bakobwa ahubwo agahitamo uwo yumva amubereye bazabana agashinga urugo nk’abandi.

Diamond ni umwe mu bahanzi b’ibyamamare bavuzweho ubushurashuzi no kujarajara cyane mu bakobwa batandukanye, nyuma y’uko uwo bakundanaga wese batamaranaga kabiri, ibi bikaba aribyo binatuma afite abana bane bose badahuje ba nyina.

Uyu mukunzi mushya wa Diamond namenyekana araba babaye uwa gatanu mu bagore bazwi bakundanye nawe nyuma ya Wema Sepetu wabaye Nyampinga wa Tanzania mu 2006, umunyamideli w’umunya-Uganda, Zari Hassan, Hamisa Mobetto n’umunya-Kenya Tanasha Donna Oketch baheruka gutandukana mu mezi atanu ashize, ari nawe byari byitezwe ko bazarushingana bakabana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ibitekerezo

  • DIAMOND ateye ubwoba mu gushurashura.Abo mwavuze ni abo babanye gusa.Abo baryamanye ntibabarika.Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko ko baryamana.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko akenshi iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nirwo rukundo?Bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko bible ivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa