skol
fortebet

Diamond yageze i Kigali mbere yo kwerekeza i Bujumbura[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 16, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019 Diamond yanyuze mu Rwanda mbere yuko yerekeza i Burundi ngo abone kugaruka i Kigali kuhataramira mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival kizabera muri parikingi ya Stade Amahoro.

Sponsored Ad

Mbere yo kwerekeza i Bujumbura Diamond agomba kugirana ikiganiro n’itangazamakuru ryo mu Rwanda akerekeza i Burundi aho afite igitaramo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019 kirangira agaruka mu Rwanda mu gitaramo gisoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival kitezwe ku wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019.

Iki gitaramo Diamond yatumiwemo ni icyo gusoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival aho azahurira n’abandi bahanzi batandukanye barimo; Intore Masamba, Bull Dogg, Safi Madiba, Bruce Melody, Queen Cha, Nsengiyumva (Igisupusupu), Sintex, Bushari, Marina, Amalon na Sintex n’Itorero ry’igihugu Urukerereza.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5 000 Frw ahasanzwe n’ibihumbi 15 000 mu myanya y’icyubahiro ariko bikaba 20 000Frw ku bazagura amatike ku munsi w’igitaramo.

Ibitekerezo

  • Ibi ni amakabyo!!! Wagirango si umuntu nkatwe.Mu Gifaransa kiza baliya bamurinze babita “Gorilles”.Cyorora birashimishije kureba bino bikabyo bafite.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana” nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa