skol
fortebet

Diamond yashimishijwe cyane no kuba ariwe muhanzi w’umunyafurika, ugaragara kuri album y’umunyamerika Alicia Keys[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 19, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi wo mugihu cya Tanzania, Diamond Platnumz yagaragaje ibyishimo bidasanzwe nk’umwe mubahanzi bo muri Afurika bagiye kugaragara kuri Album nshya y’umuhanzikazi Alicia Keys.

Sponsored Ad

Umuhanzi wo muri Tanzaniya, Diamond Platnumz, yakoranye n’umunyamerika Alicia Keys mu ndirimbo bise “Wasted Energy”. Ni icyubahiro gikomeye, kuko ari we muhanzi wo muri Afurika ugaragara kuri iyi alubumu, igomba gusohoka ku wa gatanu tariki ya 18 Nzeri. Iyi izaba alubumu ya karindwi ya Alicia Keys.

Umuhanzi w’icyamamare muri Bongo, Diamond Platnumz akomeje kwerekana ko ari umustar ukomeye mu muziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Gusohora iyi alubumu ya karindwi ya Alicia Key byatinze kubera icyorezo cya Covid-19, kuko indirimbo irimo Diamond yakozwe mu Ukuboza 2019.

Alicia Keys yahuye na Diamond bigizwemo uruhare na Swizz Beats, umugabo wa Alicia Keys.

Umuraperi w’umunyamerika, producer, rwiyemezamirimo, Kasseem Dean uzwi ku izina rya “Swizz Beats”, ni umwe mu byamamare byo muri Amerika byagaragaje ko byishimira cyane umuziki w’umuhanzi Diamond.

Diamond yatangaje ko yishimiye kugaragara kuri iyi album, y’umugore ufite ibigwi bihambaye muri muzika ya Amerika.

Yagize ati “ni Icyubahiro kandi nejejwe no kugaragara kuri iyi Album y’umwamikazi w’icyitegererezo …. Urakoze @aliciakeys n’umuvandimwe wanjye @therealswizzz kunyizera …..”



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa