dnd

Diamond yashinjwe guca inyuma Tanasha ku nkumi y’ikizungerezi[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 6 January 2020 Yasuwe: 10444

Umuhanzi Diamond Platnumz uri mu bakunzwe cyane muri Afurika y’Uburasirazuba, yongeye kuvugwaho kwadukana ingeso yo gufatafata abagore batandukanye, aho gukomeza gusigasira urukundo rwe na Tanasha Donna Oketch uherutse kumubyarira umwana.



Uyu muhanzi yagarutsweho n’abafana nyuma y’amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza ari kumwe n’undi mukobwa amwicaye mu maguru bigaragaza ko bari mu rukundo.

Uyu mukobwa witwa Rose, ngo ntabwo asanzwe ari nshuti ya Diamond mu buzima busanzwe cyangwa se ngo abe afite aho ahuriye na Tanasha kuri ubu uzwi nk’incuti ikomeye y’uyu muhanzi.

Abafana b’uyu muhanzi bemeza ko Diamond Platnumz ashobora kuba arikwishumbusha undi mukunzi mushya, ushobora gutuma Tanasha amera nk’abandi bagore bose yagiye atandukana nabo barimo Zari Hassan na Hamisa Mobeto n’abandi.

Ni mugihe Tanasha we ubwe aherutse gutangaza ko we na Diamond umubano wabo ari nk’inzu idashobora gusenyuka kuko abona mu migirire n’imigenzereze yabo bahuje.

Abashhinje Diamond kuba yaba yatangiye guca inyuma Tanasha, bavuze ko uyu mukobwa ashobora kuzisanga akwiye kwitondera amagambo yabwiwe na Zari Hassan, wavuze ko adashobora gushimisha Diamond kuko ntacyo Arusha abandi bagore yatandukanye nabo.

Bagaragazaga ko agukunda mutarabyarana kuko nyuma yo kumubyarira ahita atangira gushaka undi bikarangira usimbuwe.

Icyo gihe Zari yavuze ko Diamond bafitanye abana babiri atari umugabo mwiza wo kwizera kuko bigoye ko yabaho afite umugore umwe.

Uyu muhanzi yakunze kumvikana mu nkundo zitandukanye aho yakundanye na Wema Sepetu, Zari Hassan, Hamisa Mobeto, uwitwa Kim Nana nyuma haza Tanasha Donna bari kumwe magingo aya.

Ubu uwitwa Rose niwe watangiye gushyirwa mu majwi y’uko yaba asigaye ahararanye n’uyu muhanzi uri kubica bigacika mu ndirimbo ye nshya ikunzwe na benshi yise “ Baba Lao”.

Umukobwa w’ikizungerezi bivugwa ko ariwe Diamond agiye gusimbuza Tanasha



Tanasha nawe yavuze ko nta cyabatanya

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble sezikeye

    Uko bigaragara uyu muhungu akunda abagore cyane.Kimwe n’abandi ba Stars bakomeye.
    Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko ko baryamana.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nirwo rukundo?Bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu tuzarongorana officially.Soma Imigani 5,imirongo 15-20.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha mu nkumi,hanyuma mwembi mukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko bible ivuga.

    1 week ago
  • chat_bubble gakiresalva

    Uyu muhungu agomba kuba agfite uburwayi biteye ubwoba

    1 week ago

Inzindi nkuru

Tanasha ngo ntakorwaho cyangwa ngo bamukabakabe atari Diamond-Mboso

Akoresheje urubuga rwa Instagram, Mbosso yavuze ko uwo baririmbanye Tanasha...
17 January 2020 Yasuwe: 1413 0

Abanya-Kigali nibo batahiwe mu ijonjora rya Miss Rwanda 2020,Iby’ingenzi...

Amajonjora yo Gushakisha Umukobwa uhiga abandi Ubwiza, Umuco, n’Ubumenyi,...
16 January 2020 Yasuwe: 1338 0

Ubusambanyi muri Sinema Nyarwanda Burahari, Yvette Wamamaye muri Film...

Umutoni Uwase Yvette ni Umunyarwandakazi wamamaye cyane Muri Film Nyarwanda...
16 January 2020 Yasuwe: 6524 0

Diamond yateye inda umuhanzikazi wo muri Tanzania none abakunzi ba Tanasha...

Abakunzi ba Tanasha Donna batandukanye bo hirya no hino batangiye...
16 January 2020 Yasuwe: 7603 1

Igikorwa cy’ubumuntu Kanye West yakoreye umuntu usabiriza cyashimangiye ko...

Umuraperi Kanye West ukomeye cyane muri Leta zuzne ubumwe za Amerika,...
16 January 2020 Yasuwe: 2782 1

Tiwa Savage yavuze uburyo akeneye abagabo muri 2020 batari ba bandi baza...

Umuririmbyikazi uri mubakunzwe ku mugabane w’Afurika, Tiwa Savage, yatangaje...
15 January 2020 Yasuwe: 4233 1