skol
fortebet

Diamond yasobanuye uburyo yahombye akayabo ka Miliyoni 80

Yanditswe: Wednesday 06, May 2020

Sponsored Ad

skol

Icyamamare mu njyana ya Bongo Flava Diamond Platnumz wo muri Tanzanie yatangaje ko azahomba akayabo k’amashiringi ya Tanzanie miliyoni 80 kubera ko ibi bihe bya Guma mu rugo byamujije gukora ibitaramo yari yiteze ko azayasaruramo.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na Television yo ku ivuko yitwa Mvumo TV yayisobanuriye ko amafaranga yayakuraga ku kuba abantu benshi bashobora guhurira hamwe none ubu bikaba bitagishobotse .

“Imyidagaduro ishoboka kubera abantu benshi baba bari hamwe, nari mfite ibitaramo mu Burayi, muri Amerika no muri Africa byose byamaze gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19, icyo ni igihombo ku giti cyanjye nk’umuhanzi ndetse no kuri label”. Diamond asobanura uko yahombye.

Uyu muhanzi yabwiye Mvumo TV ko yajyaga yinjiza nibura miliyoni imwe y’amashiringi ya Tanzanie mu gitaramo kimwe kuba ahagaragaye gusa, usibye kandi ibihombo mu mafaranga uyu muhanzi yavuze coronavirus yageze no muri label ya WCB Wasafi bituma ijya mu kato yose ubwo uwitwa Sallam SK yangwangwamo iyi virus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa