dnd

Diamond yavuye ku izima ahishura umwaka azarongoreramo Tanasha n’impamvu ari muri uwo mwaka

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 17 December 2019 Yasuwe: 5822

Umuhanzi Diamond Platnumz ukomeye mu gihugu cya Tanzania,kugeza ubu uri mu rukundo n’umunyakenyakazi Tanasha Donna Oketch, yavuze ko umwaka twitegura kwinjiramo wa 2020, utazasiga adakoze ubukwe.



Uyu muhanzi yahigiye kuzakora ubukwe muri uyu mwaka, mu gihe yumva ko ibisabwa byose ngo abukore abna nta na kimwe abuze.

Uyu muhanzi yemezako afite umukunzi, Tanasha Donna ukomoka muri Kenya ngo wanamubyariye umwana mwiza, akagira inshuti n’ibindi byangombwa, bityo ko gukora ubukwe atabibona nk’ibyamunanira ariyo mpamvu ahigira kubikora umwaka utaha.

Ikinyamakuru Star cyo muri Kenya cyatangaje iyi nkuru kivuga ko Diamond yemeje aya makuru nta gushidikanya.

Diamond yagize ati “Mfite ibyangombwa byose binyemerera kurongora, mfite umugore mwiza wambyariye umwana mwiza, ndarya ndetse mfite n’inshuti nziza”.

BKu ikubitiro Diamond na Tanasha bagitangira kwinjira mu rukundo bagombaga gukora ubukwe ku itariki ya 14 Gashyantare uyu mwaka, biza kurangira butabaye bitewe n’impamvu zitandukanye z’imiryango yabo.

Tanasha yabyariye Diamond mu kwezi kwa 10, ni umwana bise Naseeb Jnr akaba uwa Kane w’uyu muhanzi nyuma y’abandi batatu yabyaranye n’abagore babiri, Zari Hassan babiri na Hamisa Mobeto umwe.

Diamond yakundanye n’abakobwa benshi barimo na nyampinga wa Tanzania mu 2006, Wema Sepetu baje gutandukana bageze mu bihe byo gutegura ubukwe aribwo yahise abana na Zari Hassan.

Zari yabanye na Diamond banabyarana abana babiri mbere y’uko batandukana ku itariki ya 14 Gashyantare 2018, ku munsi w’abakundanye, uyu mugore ashinja uyu muhanzi kumuca inyuma.

Iki kinyamakuru gitangaza ko Diamond yari yaravuze ko ubukwe bwe na Zari buzaba ubw’agatangaza ndetse n’ubwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba ariko bashwana batabukoze.

Nyuma yo gutandukana na Zari nibwo Diamond yakundanye n’uyu munyamideli akaba n’umunyamuziki ukomoka mu gihugu cya Kenya, Tanasha Donna, biza kurangira anamuteye inda yavutse mu Ukwakira.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Impinduka zitunguranye muri Miss Rwanda i Kigali[VIDEO]

Mu majonjora yibanze y’Irushanwa rya Missrwanda yazengurutse i Ntara zose,...
18 January 2020 Yasuwe: 1173 0

Reba Ubwiza bw’Abakobwa bitabiriye Miss Rwanda i Kigali[VIDEO]

Nyuma yo kuzenguruka mu ntara enye z’U Rwanda mu majonjora yibanze yo...
18 January 2020 Yasuwe: 2357 0

Umuherwe wari umaze imyaka mu rukundo na Rihanna amurisha ubuzima ahantu...

Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty wamamaye nka Rihanna uri mu banyamuziki...
18 January 2020 Yasuwe: 3141 1

BadRama yavuze uburyo Jay Polly ari umusinzi nawe akavuga uburyo ikibanza...

Jay Polly ari guterana amagambo na Bad Rama uyobora inzu itunganya umuziki...
17 January 2020 Yasuwe: 4437 0

Mutesi Jolly yishimiye kurangiza icyiciro cya 2 cya kaminuza yo muri...

Miss w’u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly yagaragaje ibyishimo bikomeye nyuma yo...
17 January 2020 Yasuwe: 2024 1

Wema Sepetu nubwo yataye ibiro ngo asigaye asa n’abakecuru mu...

Nyuma yaho Wema Sepetu atereye ibiro bitari munsi ya 50, uwo mukobwa ngo...
17 January 2020 Yasuwe: 6115 1