skol
fortebet

Diamond yavuze ku munyamideli yateye inda

Yanditswe: Friday 23, Jun 2017

Sponsored Ad

Umunyamiziki Diamond Platnumz uri mu bubashywe muri Afurika y’Iburasizuba yamaganye ibihuha bimaze iminsi bizenguruka mu bantu, aho byemezwa ko yateye inda umukobwa w’umunyamideli ukomeye mu gihugu cya Tanzaniya.
Iyi nkuru ije nyuma y’uko Diamond ahuriye mu mashusho y’indirimbo ‘Salome’ n’uyu mukobwa aho bagaragaye bari kumwe.Hamisa Mobetto, ni umunyamideli ukomeye akaba n’umushabitsi wabigize umwuga akaba atwite inda y’imvutsi bivugwa ko ari Diamond washakanye na Zari The Lady Boss. Mu kiganiro (...)

Sponsored Ad

Umunyamiziki Diamond Platnumz uri mu bubashywe muri Afurika y’Iburasizuba yamaganye ibihuha bimaze iminsi bizenguruka mu bantu, aho byemezwa ko yateye inda umukobwa w’umunyamideli ukomeye mu gihugu cya Tanzaniya.

Iyi nkuru ije nyuma y’uko Diamond ahuriye mu mashusho y’indirimbo ‘Salome’ n’uyu mukobwa aho bagaragaye bari kumwe.Hamisa Mobetto, ni umunyamideli ukomeye akaba n’umushabitsi wabigize umwuga akaba atwite inda y’imvutsi bivugwa ko ari Diamond washakanye na Zari The Lady Boss.

Diamond asanzwe abana zari bafitanye abana babiri

Mu kiganiro na Clouds FM, Diamond yatangaje ko kuva yakora indirimbo ‘Salome’ yamuzaniye kumenyakana ndetse ngo byazamuye izina rye mu gushinjwa ibyaha bitandukanye birimo no gutera inda uyu mukobwa.

Uyu muririmbyi yavuze ko iyi nkuru y’uko yateye inda uyu mukobwa nawe yayumvise ariko ko ari ibinyoma bidafite aho bishingiye.Ngo mbere y’uko bakorana Diamond yari azi neza ko uyu mukobwa afite umwana ngo byakomeje kuvugwa cyane ubwo bombi bahuriraga mu mushusho y’indirimbo.

Ngo abari batangaje ibyo banaboneyeho kuvuga ko atwite inda ye.Yagize ati :”Nakunze kumva inkuru nk’izo kuri njye….Kuva nashyira hanze indirimbo ‘Salome’ byazamuye inkuru nyinshi zitandukanye. Byavuzwe ko nateye inda Hamisa kuko abantu batiyumvishaga ukuntu nazamuye uyu mukobwa kurundi rwego nkamukoresha mu mashusho y’indirimbo ‘Salome’.

Yakomeje avuga ko ibihuha byose byatumye yicarana n’umugore babyaranye abana babiri ngo amubwize ukuri kubyari bimaze iminsi bivugwa. Ati :”Nyuma y’ibyo byose, nafashe umwanaya nganiriza Mama w’abana banjye, Mama Tiffah namubwiye ko byose ari ibinyoma….Nahisemo gutandukana na Hamisa bivugwa ko nateye inda kugirango bidakomeza gukurura ibindi bibazo.”

Mu gusoza ikiganiro, Diamond yavuze ko yatunguwe no kumva ko yateye inda umukobwa n’uburyo hakomeje kuvugwa ko inda ari iye.Ngo ntacyo yari gukora ahubwo ategereje igihe uyu mukobwa azavugira ukuri.

Ibitekerezo

  • Wasanga aruwe namuhanzi upfa kubyemera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa