skol
fortebet

Diane Wabenze Platini yamweretse ko akimuzirikana[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 27, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ingabire Diane wahoze akundana n’umuhanzi Platini Nemeye yamweretse ko akimuzirikana amubwira amagambo amugaragariza urukundo ku isabukuru ye y’amavuko.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo tariki ya 26 Nzeri nibwo hari isabukuru y’umuhanzi Platini Nemeye. Ni benshi bamwifurije isabukuru nziza gusa abenshi baje gutungurwa n’ubutumwa uwahoze ari umukunzi wa Platini ariwe Diane yamugeneye abinyujije kuri status ya WhatsApp ye aho yagize ati: “Happy birthday P,, more blessings from heaven 😘”.

Nyuma y’uko Diane atangaje aya magambo ni benshi bagize urujijo bibaza niba haba hakiri akanunu k’urukundo hagati y’aba bombi. Ibi kandi bibaye mu gihe hashize igihe kitari gito Platini ashyize hanze indirimbo Veronika byavuzwe ko ivugwamo uyu Diane wahoze ari umukunzi we.

Kuva mu 2013 kugeza 2016 aba bombi babaga mu rukundo rudashaka guhuza ijisho n’itangazamakuru. Itandukana rya Diane na Platini yabaye inkuru yo kwandika no kuvuga mu b’itangazamakuru binazamura umubare munini w’abasomyi, buri wese yifuza kumenya ukuri.

Inkuru yabaye kimomo ko aba bombi batandukanye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 07 Mutarama 2017.Ku wa 5 Mutarama 2017, Ingabire Diane ni bwo yerekanye undi musore witwa Rutayisire Feston uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasimbuje Platini, yashyizeho ifoto y’uyu musore ayiherekeza ikimenyetso cy’umutima.

Nyuma yo kumva iyi nkuru benshi bibajije impamvu Diane yabenze Platini mu gihe biteguraga gukora ubukwe mu 2018.

Mu ijambo risobanuye byinshi, Uyu mukobwa yanditse avuga ko yishimiye kuba aho ari ubu. Mu butumwa yashyize kuri instagram mu minota micye yari ishize agaragaje ko aribwo yishimye kuba ari mu rukundo n’undi musore utari Platini.

Yagize ati ’’Kuko nishimiye kuba aho ndi ubu..Uyu niwe byishimo byanjye".. Ikipe ya Rutayisire na Diane." Rutayisire Fiston uri mu rukundo na Diane yahise yandika kuri iyo foto umukunzi we yari ashyizeho. ati " Usobanuye byinshi kuri njye mu buzima bwanjye...Uri uwanjye, ndagukunda birenze uko ubyumva."

Umwe mu nshuti za Diane yanditse kuri iyo foto abwira Diane ko yahisemo neza cyane. yagize ati ’Uyu mujama cyakora ameze neza ntiwisondetse." Diane yahise amushimira ’urakoze cyane mukuru wanjye.’

Ibitekerezo

  • Akenshi ibi byitwa "kuba mu rukundo",biba bigamije gusa kwishimisha mu gitanda bikarangirira aho.
    Mujya mwumva abiyahura kubera iyo mpamvu,Kwishimisha ukora ibyo Imana itubuza,ntitukabyite kuba mu rukundo.Ntumbwire ko Diane yamaranye imyaka ingana gutyo na Platini,basokohakana,amusura,bataryamana.Kudatinya Imana,bizabuza abantu millions na millions ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,bikazakubuza kuzuka ku munsi wa nyuma.Ni ukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).Bibabaza cyane Imana yaturemye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa