skol
fortebet

Diane wamenyekaniye muri Filimi ya City Maid yigishijwe uko azatekera umugabo we mu kirori cyo gusezera ubukumi[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 16, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Usanase Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri Filime y’uruhererekane ya Citymaid, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’.

Sponsored Ad

Ni ibirori yakorewe n’ab’igitsinagore barimo abo mu muryango we ndetse n’abandi b’inshuti ze za hafi.

Akanyamuneza kari kose kuri uyu mukobwa nk’uko bigaragarira mu mafoto yagiye hanze gusa hari n’aho ibyishimo byamurengaga agasuka amarira.

Bahavu na Ndayirukiye Fleury ‘Legend’ bamaze igihe batangaje ko bakundana, ndetse mu minsi ishize bashyize hanze itariki y’ubukwe bwabo.

Yigishijwe uko azajya atekera umugabo

Ndetse urukundo rwabo rugeze aharyoshye nk’uko uyu mukobwa akunze kubigaragaza, nko mu minsi ishize ubwo umukunzi we yizihizaga isabukuru y’amavuko, yagaragaje ko yamwihebeye.

Ati “Isabukuru nziza mwami wanjye. Mpora nshima rurema ku bwawe, uri impano idasanzwe nahawe n’Uhoraho mu buzima bwanjye, nzahora nshima Uwiteka akomeze kukunezeza, ahaze ukwifuza kwawe. Ndagukunda cyane Papa w’abana banjye. Ramba urambire kubona ibyiza mpaka tubonye ubuvivi. Isabukuru nziza na none rukundo rwanjye.”

Tariki 17 na 20 Ukuboza 2020 nibwo hazaba ubukwe bw’uyu mukobwa umaze kuba icyamamare mu ruganda rwa filime mu Rwanda.

Amatariki y’ubukwe bwabo yatangajwe nyuma yuko tariki 17 Nyakanga, Ndayirukiye Fleury ‘Legend’ yamwambitse impeta, akamusaba ko yamubera umugore, undi na we akabyemera nta kuzuyaza. Ni mu birori byahuriranye n’ibyo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu mukobwa.

Fleury ‘Legend’ asanzwe akora akazi ko gufata amashusho akanayatunganya, ndetse ni we utunganya filime Impanga y’umukunzi we.

Usanase Bahavu Jeannette na Ndayirukiye Fleury bamenyanye mu 2015 ariko baba inshuti mu 2016, bivuze ko imyaka irenze ine bakundana.

Usanase yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane ’Citymaid’ ica kuri Televiziyo Rwanda, aho yari umwe mu bakinnyi b’ingenzi, ariko muri filime yaje kwitaba Imana, bityo akaba atazongera kuyigaragaramo.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa