skol
fortebet

DJ Khaled yatewe ubwoba bwo kujya muri Uganda

Yanditswe: Tuesday 26, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Umunyamerika wamamaye mu kuvanga umuziki, Khaled Mohamed Khaled uzwi nka DJ Khaled yasibye ubutumwa bwerekeye gahunda y’igitaramo yateganyaga muri Uganda, nyuma y’ubutumwa bumutera ubwoba.

Sponsored Ad

Byari biteganyijwe ko DJ Khaled azayobora iki gitaramo cyo gutanga ibihembo by’irushanwa MTV Africa Music Awards (MAMA) ritegurwa na Televiziyo ya MTV, uzabera mu mujyi wa Kampala tariki ya 20 Gashyantare 2021.

Ubutumwa yari yanditse kuri Twitter tariki ya 23 Mutarama 2020 bwagiraga buti: “MTV yabaye umufatanyabikorwa ukomeye, […] Ntegereje kwizihirwa n’umuziki wa Afurika, nakunze kuva natangira akazi kanjye.”

Abarimo umunyapolitiki w’Umunyamerika, Jeffrey Smith batangiye kumusubiza bamubwira ko muri Uganda hari ibibazo bya politiki, abandi bamwoherereza amafoto y’abapfiriye mu myigaragambyo yamaganaga itabwa muri yombi ry’umunyapolitiki Bobi Wine.

Jeffrey Smith yagize ati: “DJ Khaled: Ndizera ko uzabyaza aya mahirwe muri Uganda ufungura amaso yawe, maze uzamure ijwi ryawe ry’ingenzi ushyigikira Bobi Wine ufungiwe mu nzu kuva nyuma y’amatora, ndetse n’abayoboke ba NUP_Ug (ishyaka rya Bobi Wine) bafunzwe, baburiwe n’irengero.”

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter, hari abatifuza ko iki gitaramo kitazaba muri Uganda, bashingiye ku bibazo bya politiki bivugwa muri iki gihugu. Bifashisha intero (hashtag) zirimo #djkhaledboycottuganda, bisobanuye ngo “DJ Khaled, ca ukubiri na Uganda.”

Hari amakuru avuga ko DJ Khaled atakiyoboreye iki gitaramo muri Uganda, ko ahubwo azabikora aherereye mu mujyi wa Miami; bitewe n’impamvu zirimo amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa