skol
fortebet

Dj Pius yasinye amasezerano nk’umukozi wa Trace TV

Yanditswe: Saturday 25, Mar 2017

Sponsored Ad

Umunyamuziki Rickie Pius Rukabuza wamekanye nka Dj Pius yatangaje ko yamaze gusinyira televiziyo y’ Abafaransa iteza imbere umuziki n’ umuco Trace TV nk’ umukozi ushinzwe gutoranya indirimbo zica kuri iyo televiziyo.
Dj Pius yasinye aya masezerano nyuma yo gukorera ibitaramo I Burayi ari kumwe n’ abahanzi barimo Charly na Nina ndetse na Farious ukomoka mu Burundi.
Abo bahanzi bandi baragarutse DJ Pius asigara I Burayi muri uko gusigarayo nibwo yasinye ayo masezerano.
Dj Pius yagize ati “ (...)

Dj Pius yagize ati “ Good things for Rwandan music [ ibintu byiza kuri muzika nyarwanda ] aha yashakaga kuvuga ko abahanzi nyarwanda n’umuziki nyarwanda babonye ibintu by’ingenzi”.

Dj Pius nta byinshi yatangaje bijyanye n’ ayo masezerano yavuze ko atabyerewe ahubwo bizatangazwa na ba nyir’ ubwite(ubuyobozi bw’ iyo televiziyo)

Yagize ati “ Nta byinshi nemerewe kuvuga kubijyanye n’ aya masezerano kuko ubuyobozi bwa Trace TV buzaza mu Rwanda muri Nyakanga 2017, bazabyitangariza kumugaragaro, gusa icy’ingenzi gihari nuko nasinye amasezerano nk’umukozi wa Trace TV kandi nkaba nzakora mubijyanye no guhitamo indirimbo zigomba guca kuri iyi televiziyo, uko zigomba gukurikirana n’ibindi.

Uwo munyamuziki avuga Trace ifite amashami menshi ati “Niteguye kujya aho bazanyohereza hose”.

Biteganyijwe ko Dj Pius asesekara mu Rwanda ku wa Mbere taliki ya 27 werurwe 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa