addresiya
startimes

Dore bintu 5 Anita Pendo yifurije Ndanda batandukanye nyuma yo kubyarana abana babiri

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 25 April 2019 Yasuwe: 4287

N’ubwo hashize iminsi itari mike batandukanye nyuma yo kubyarana abana babiri, Anita Pendo yifurije umunyezamu wa AS Kigali Ndanda wahoze ari umugabo we ibintu bitanu by’ingenzi mu buzima .

Ibi bintu bitanu yabimwifurije kuri uyu wa 25 Mata 2019 ubwo Ndanda yari yujuje imyaka 25 amaze avutse. Aba bombi barakundanye babana igihe kitari gito mu nzu imwe banabyarana abana babiri ariko baza gutandukana.



Ibi bintu bitanu yabimwifurije kuri uyu wa 25 Mata 2019 ubwo Ndanda yari yujuje imyaka 25 amaze avutse. Aba bombi barakundanye babana igihe kitari gito mu nzu imwe banabyarana abana babiri ariko baza gutandukana.

Abinyujije kuri Instagram, Anita Pendo yifurije uyu wahoze ari umugabo we isabukuru nziza ndetse anamugenera ubutumwa amwifuriza amahirwe, iterambere, imigisha, amahoro no kurama

Yagize ati “Isabukuru nziza kuri se w’abahungu banjye. Ndakwifuriza ibyiza, amahirwe, iterambere, imigisha, amahoro no kurama […] Tiran na Ryan nubwo bataramenya kuvuga ariko ndabizi ko bakwifuriza ibyiza gusa. Ntiwiyime.”

Anita na Ndanda batangiye kuvugwa mu rukundo mu 2016 ndetse uwo mwaka bibaruka umuhungu w’imfura witwa Tiran.

Mu Ukwakira 2018 nibwo yabyaye umuhungu wa kabiri, ariko nyuma y’ibyumweru bibiri Ndanda ahishura ko urugo rwabo rwasenyutse.

Aba bombi ariko ntibigeze baterana amagambo ku cyaba cyaratumye batandukana ahubwo bakomeje gushimangira ko ari amahitamo yabo bombi ndetse ko bazakomeza kwita ku bana babyaranye uko bashoboye.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwana wa George Floyd yavuze uburyo urupfu rwa Papa we rwahinduye...

Umuhanzi w’injyana ya hip-hop, Kanye West, yemeye kwishyura amafaranga...
6 June 2020 Yasuwe: 887 0

Mushiki wa Diamond yavuze ku gusubira kwa Musaza we na Zari

Esma Platnumz akaba na mushiki w’umuhanzi w’igikomerezwa mu muziki wa...
5 June 2020 Yasuwe: 2479 0

Ringtone umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasobanuye...

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya utavugwaho rumwe wo muri Kenya, Ringtone...
5 June 2020 Yasuwe: 1830 0

Hamisa Mobetto yasingije Ali Kiba maze atesha agaciro Diamond...

Umukobwa usanzwe agaragara kenshi mu mashusho y’indirimbo z’umuhanzi Diamond...
5 June 2020 Yasuwe: 1957 0

Hamisa Mobetto yavuze uburyo kuvugana na Diamond ari uguta umwanya

Umunyamideli Hamisa Mobeto wabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz umwana...
4 June 2020 Yasuwe: 2196 0

Davido yavunitse ukuguru bituma umukunzi we asuka amarira

Nyuma y’aho umuhanzi David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido agaragaje ko...
4 June 2020 Yasuwe: 2832 0