skol
fortebet

Dore Film Nyarwanda 10 zinjije Akayabo muri 2020 kuri YouTube

Yanditswe: Wednesday 06, Jan 2021

Sponsored Ad

Uko bwije nuko bucyeye uruganda rwa cinema mu Rwanda rugenda rukura umunsi kuwundi, ibi bigaha Amahirwe abazikinamo kuba bakwigaragaza rubanda nyamwinshi bakabamenya, bakabaha amajwi yewe bakaba banakorera akavagari kamafaranga bakuye kumpano zabo.

Sponsored Ad

Uko imyaka yagiye itambuka, abenshi mu Rwanda ntibumvaga neza ikitwa film nyarwanda, iyo wavugaga ko ukunda film runaka yo mu Rwanda icyo gihe wafatwaga nk’umuturage utazi ibigezweho. ariko uko imyaka yagiye iza, impano zigakomeza kwigaragaza mu buryo budasanzwe, film nyinshi kandi nziza zirakorwa byatumye uru ruganda rwubura umutwe rwigarurira imitima ya benshi.

Uko iterambere ry’U Rwanda mu by’Ikoranabuhanga rizamuka, ni nako abenshi mu rubyiruko bakomeje kuribyaza umusaruro mu kwinjiza akayabo bakoresheje impano yabo, kera kabaye YouTube yabaye umusemburo w’ubukungu kuri bamwe,ku rundi ruhande mu bakora umwuga wa Sinema bahindura umuvuno mu bushabitsi bwazo bayoboka YouTube.

KANDA HANO UREBE UKO FILM NYARWANDA ZIKURIKIRANA MUKWINJIZA KURI YOUTUBE

Kugira ngo YouTube itangire kukwishyura bisaba ko konte yawe ya YouTube iba iri Monetised (yemerewe gukorera amafaranga), aho uba uri mu bafatanyabikorwa bayo ibizwi nka YouTube Paterner Program (YPP), ibi babikwemerera igihe Shene yawe ya YouTube iba yujuje aba Subscribers 1000, ndetse yaranasuwe byibuze amasaha ibihumbi bine (4000 hours watch time) mu gihe cy’amezi 12.

Twifashishije urubuga rwa Socialblade.com dukurikiza Abasura Film zitandukanye, ndetse tunaganira na Bamwe mu banyamakuru bakora imyidagaduro hano mu Rwanda kugira ngo tumenye Film zikunzwe kurusha izindi hano mu Rwanda.

Muri uru rutonde, umubare w’amafaranga zirutanwa ubarwa mu madolari ya Amerika, aho idorali rimwe rivunje Amanyarwanda 990.49 frw.

URUTONDE RWA FILM ICUMI ZINJIJE AKAYABO MURI 2020

01. PAPA SAVA $850 - $13.6K (KU KWEZI)
$10.2K - $163.1K (KU MWAKA)

02. BAMENYA SERIES $601 - $9.6K (KU KWEZI)
$7.2K - $115.4K (KU MWAKA)

03. IMPANGA SERIES $509 - $7.9k (KU KWEZI)
$6.1k - $67.3k (KU MWAKA)

04. UMUTURANYI $417 - $6.7K (KU KWEZI)
$5K - $80.1K (KU MWAKA)

05. CITY MAID $359 - $5.8K (KU KWEZI)
$4.3K - $69K (KU MWAKA)

06. SEBURIKOKO $287 - $4.8K (KU KWEZI)
$3.1K - $57K (KU MWAKA)

07. INZOZI SERIES $265 - $4.2K (KU KWEZI)
$3.2K - $50.9K (KU MWAKA)

08. MARINE SERIES $259 - $3.8K (KU KWEZI)
$2.9K - $46K (KU MWAKA)

09. NYIRANKOTSA $194 - $3.1K (KU KWEZI)
$2.3K - $37.3K (KU MWAKA)

10. MAKUTA $152 - $2.4K (KU KWEZI)
$1.8K - $29.3K (KU MWAKA)

KANDA HANO UREBE UKO FILM NYARWANDA ZIKURIKIRANA MUKWINJIZA KURI YOUTUBE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa