skol
fortebet

Dore ibyo Mama wa Meddy yavuze ubwo yajyanaga Mimi iwabo kumumwereka nk’umukazana we w’ahazaza[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 03, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’iminsi mike hamenyekanye amakuru ko umuhanzi Meddy yagiye kwereka umuryango we umukobwa bakundana w’Umunya Ethiopia witwa Mehfira Mimi, nyina w’uyu musore yagaragaje ko yamwishimiye byimazeyo.

Sponsored Ad

Kuri Noheli taliki 25 Ukuboza 2018, nibwo Meddy yajyanye na Mehfira Mimi gusura umuryango we i Remera, uyu mukobwa yasangiye n’uyu muryango umunsi mukuru ndetse anishimana mu birori byawo n’umuryango ari nako amafoto abigaragaza yaje gusakara ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’umuhango.

Icyo gihe ijambo umubyeyi wa Meddy yabwiye uyu mukobwa akimara gushyikirana nawe, yamubwiye ko ari mwiza bigaragaza ko yishimiye uburanga bwe ndetse n’imicoye.

Meddy nawe yashimangiye ko umuryango we wishimiye cyane umukunzi we, nk’uko yabikomojeho mu kiganiro yagiranye na Radio 10.

Uyu muhanzi yanagarutse ku mpamvu nyamukuru ya muteye gukundana n’umukobwa w’Umunya-Ethiopia avuga ko urukundo rugira ayarwo kandi ko rujya aho umutima ushatse kuko hatabaho gutoranya aho uzarusanga.

Ati “Mu rukundo ntabwo uhitamo…”

Meddy yakunze Mimi kuko ngo ari umukobwa ucishije bugufi.

Mimi na Mushiki na Meddy

Yavuze ko bamenyanye mu 2015, bagenda baganira gahoro gahoro kugeza ubwo mu 2016 bisanze barahuje mu rukundo.

Meddy yakunze kwereka abakunzi be uyu mukobwa w’inshuti ye buri uko arangije kuririmba mu bitaramo bitandukanye amaze iminsi akorera ahantu hatandukanye harimo igitaramo yakoreye muri Canada n’icy’i Kigali yaririmbyemo taliki 1 Mutarama 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa