skol
fortebet

Dore impamvu yatumye Shaffy umaze imyaka 11 muri Filime Nyarwanda asezera uyu mwuga[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 20, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi wa filime, Rukundo Arnold wamamaye nka Shaffy muri filime nyarwanda Ntaheza hisi, Rucumbeka,Nkubito ya Nyamunsi n’izindi akaba ariwe muyobozi mukuru w’ihuriro ry’abashoramari muri filime mu Rwanda (RFPU). yatangaje ko yasezeye muri uyu mwuga yari amazemo imyaka 11.

Sponsored Ad

Shaffy ni umwe mu basore bamamaye cyane mu mwuga wa sinema mu Rwanda, haba mu kwandika no gukina.

Yatangiye kwamamara ubwo yandikaga akanakina mu yitwa “Ntaheze h’Isi” aho yakinnye yitwa Shaffy bikarangira iri zina abantu bakomeje kurimwita. Muri iyi minsi ari kugaragara mu yitwa “Umwanzuro” ica kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Yatwaye ibihembo bitandukanye muri Rwanda Movie Awards nk’aho mu 2014 yatwaye igihembo cya Supporting Actor, ndetse yanayoboye ihuriro ry’abashoramari muri sinema.

Mu mugoroba wo muri kuri uyu wa Gatatu, nibwo yoherereje ubutumwa inshuti ze avuga ko asezeye mu mwuga wa sinema yari amazemo imyaka 11 ku mpamvu atasobanuye.

Yagize ati “Mfashe uyu mwanya ngo nshimire abafana banjye, abakunzi ndetse n’inshuti zanjye zambaye hafi mu rugendo rwo gukina filime kuva muri 2008 kugeza ubu 2019. Ndabashimira ku nama zanyu mwampaye, ibitekerezo byiza byubaka, rero kuva uyu munsi mpagaritse gukina filime ku mpamvu zitanturutseho.”

Uyu musore yatangaje ko iki cyemezo cye kizatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma yo kurangiza gukina filime yitwa Umwanzuro inyura kuri televiziyo y’u Rwanda.

Mu kiganiro kirambuye Rukundo Arnold yahaye HILYWOOD, yasobanuye ko impamvu nyamukuru yatumye areka ibyo gukina filme ari uko ashaka gushyira imbaraga mubyo kuyobora ndetse no gukora filime ndetse akongera n’imbaraga mu ikigo yatangije gifasha abantu bashaka gutangira gukina filme by’umwuga.

Yagize ati” Mu byukuri nubwo nahagaritse gukina filime ariko sinaretse sinema muri rusange, ndashaka gushyira imbaraga mu gutunganya,gukora ndetse no kuyobora amafilime ashobora guhangana ku rwego mpuzamahanga ndetse nkanarebera ikigo natangije mu karere ka Huye cya GALAXY CASTING CENTER gifasha abantu kwinjira mu mwuga wo gukina filime ndetse no gusobanukirwa birambuye ibijyanye na sinema muri rusange. no gukomeza kunoza neza gahunda zi huriro ry’abashoramari muri filime mu Rwanda (RFPU) “

Yakomeje atangaza ko ibi yabikoze nyuma yo kumara igihe abitekerezaho nubwo atari umwanzuro woroshye ariko byaringombwa kugirango ashyire imbaraga ahantu hamwe bibashe kuzana umusaruro ufatika.

Yasoje avuga ko ibi yabikoze mu rwego rw’inyungu rusange zuruganda rwa sinema mu Rwanda kugirango akomeze no guhangana nibibazo bitandukanye bigenda bibangamira sinema nyarwanda dore ko uyu musore ukiri ingaragu arinawe uyoboye ihuriro ry’abashoramari muri filime mu Rwanda (RFPU).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa