skol
fortebet

Dore urutonde rw’ibyamamare/kazi 5 muri Filimi bimaze imyaka ijana muri sinema mpuzamahanga(AMAFOTO)

Yanditswe: Saturday 20, May 2017

Sponsored Ad

skol

Nkuko no mu bindi byiciro habamo urutonde rw’abantu bafite umwihariko wabo mu guhuza ikintu runaka (urugero: abakuru b’ibihugu bakomeye, abagore beza ku isi, abafite amafranga menshi, ….) Aha tukaba twabashakiye 5 mu basaza n’abacyecuru bamaze imyaka isaga ikinyejana kirenga muri sinema ku isi ndetse na filime zamenyekanye cyane bakinnyemo.
5. Lloyd Normand Lloyd afite imyaka 102 akaba yaravutse kuwa 8 Ugushyingo 1914. Norman akaba yaramenyekanye muri filime nka: “La Cinquième colonne, La (...)

Sponsored Ad

Nkuko no mu bindi byiciro habamo urutonde rw’abantu bafite umwihariko wabo mu guhuza ikintu runaka (urugero: abakuru b’ibihugu bakomeye, abagore beza ku isi, abafite amafranga menshi, ….) Aha tukaba twabashakiye 5 mu basaza n’abacyecuru bamaze imyaka isaga ikinyejana kirenga muri sinema ku isi ndetse na filime zamenyekanye cyane bakinnyemo.

5. Lloyd Normand

Lloyd afite imyaka 102 akaba yaravutse kuwa 8 Ugushyingo 1914. Norman akaba yaramenyekanye muri filime nka: “La Cinquième colonne, La Maison du Docteur Edwardes, Les Feux de la rampe, Le Cercle des poètes disparus...” Filime ya nyuma aherutse kugaragaramo ni iyitwa: Crazy Amy ( yasohotse muri 2014)

4. Olivia De Havilland

Olivia De Havilland yavutse kuwa 1 Nyakanga 1916 (De Havilland akaba azuzuza imyaka 101 mu mezi 2 ari imbere) Olivia yamenyekanye muri filime nka: Capitaine Blood, La Charge de la brigade légère, Les Aventures de Robin des bois, Autant en emporte le vent, La Charge fantastique... Filime ya nyuma aherutse kugaragaramo ikaba yitwa: The Woman He Loved (yaciye bwa mbere kuri TV 1988)
2 OLIVIA DE HAVILLAND witegura kuzuza imyaka 101 vuba aha

3.Douglas Kirk

Douglas Kirk yavutse kuwa 9 Ukuboza 1916 (ubu Kirk afite imyaka 100) yamenyekanye cyane muri filime nka: La Captive aux yeux clairs, Les Sentiers de la gloire, Les Ensorcelés, Les Vikings, Spartacus, 20.000 lieues sous les mers... Filime yanyuma yagaragayemo ni iyitwa: Meurtres à l’Empire State Building (yasohotse muri 2008)
3 KIRK DOUGLAS mu mpera z’uyu mwaka azuzuza 101

2. Casadesus Gisele

Casadesus Gisele yavutse kuwa 14 Kamena 1914 (azuza imyaka 103 vuba aha) Gisèle yamenyekanye muri filime nka: Verdict, Une Femme fidèle, Les enfants du marais, La Tête en friche, Sous le figuier...Filime yanyuma yagaragayemo ni iyitwa: Week-ends (yasohotse 2014)
4 GISÈLE CASADESUS azuzuza imyaka 103 muri Kamena 2017

1. Danielle Darrieux

Danielle Yvonne Marie Antoinette Darrieux ukomoka mu Bufaransa ni umukinnyi wa filime akaba n’umuririmbyi. Danielle yavutse kuwa 1 Gicurasi 1917 (Yujuje imyaka 100 muri uku kwezi) Darrieux yamenyekanye muri filime nka: Madame de..., Le Rouge et le Noir, Les Demoiselles de Rochefort, 8 femmes... Filime ya nyuma yagaragayemo ni iyitwa: C’est toi c’est tout (yasotse mumwaka wa 2010).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa