skol
fortebet

Dore zimwe muri couples zo mu Rwanda zabiciye bigacika muri za 2009

Yanditswe: Sunday 18, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Dore zimwe muri couple zo mu Rwanda zabiciye bigacika muri 2009 ibyazo bikaza kuba nk’ amateka.
Mu Rwanda hagiye havugwa inkundo zitandukanye hagati y’ abasitari batandukanye barimo , Licl Lick na Paccy , Price Kid na Teta ,P Fla a El Poeta , Knowless na Safi n’abandi gusa magingo aya urukundo rwabo rwabaye nk’ amateka
Lick Lick na Oda Paccy. Couple yavuzwe cyane mu Rwanda nubwo ku giti cyabo batakundaga kubyemera nyuma y’ uko Oda Paccy atwaye inda ayitewe n’ uyu mugabo nyuma bakamwita Rika (...)

Sponsored Ad

Dore zimwe muri couple zo mu Rwanda zabiciye bigacika muri 2009 ibyazo bikaza kuba nk’ amateka.

Mu Rwanda hagiye havugwa inkundo zitandukanye hagati y’ abasitari batandukanye barimo , Licl Lick na Paccy , Price Kid na Teta ,P Fla a El Poeta , Knowless na Safi n’abandi gusa magingo aya urukundo rwabo rwabaye nk’ amateka

Lick Lick na Oda Paccy.

Couple yavuzwe cyane mu Rwanda nubwo ku giti cyabo batakundaga kubyemera nyuma y’ uko Oda Paccy atwaye inda ayitewe n’ uyu mugabo nyuma bakamwita Rika Mbabazi kuri ubu yahise yerekeza muri Amerika gukorerayo ibikorwa byo gutunganya umuziki.

P Fla ndetse El Poeta

Iyi couple y’ abaraperi nayo yaje gukundwa n’ abantu benshi aho nabo byaje kurangira babyaranye umwana gusa magingo aya benshi bakaba bibaza iby’ urukundo rwabo aho byarangiriye. Gusa kuri ubu amakuru agera ku UMURYANGO avugako kuri ubu ari inshuti zisanzwe.

Saleh na Miss Jojo

Couple yavuzwe cyane muri muzika nyarwanda kubera urukundo rwabo kugera ubwo baje no gupanga ubukwe nyuma biza gupfa , aho hari n’ amakuru yagiye avugwa yuko biri mu byatumye Miss Jojo ahagarika gukora umuziki. Aho magingo aya Miss Jojo yamaze gukora ubukwe n’ undi mugabo.

Butera Knowless na Safi Madiba

Couple yavuzwe cyane ndetse magingo aya ikaba ikibazwaho na benshi icyatumye bashwana kugera ubwo batandukanye. dore ko hari n’ amakuru yavugaga ko bashobora kuzabana nubwo byarangiye Safi bamutwaye umukunzi .

Nizzo Kaboss na Sacha

Couple nayo yaje guca ibintu mu mwaka wa 2009 ubwo iri tsinda ryari rigikundwa muri muzika nyarwanda kubera indirimbo zabo zari zikunzwe mu myaka yashyize magingo aya benshi bibaza icyatumye batandukanye ntikimenyekane.

Kamichi na Emely

Urukundo rwa Kamichi ndetse n’ umukunzi we Amely umukobwa wajyaga afata rutema ikirere akaza mu Rwanda kureba umukunzi we gusa haje kuvugwa ko baje gutandukana gusa biza kurangira hatamenyekanye icyabatandukanyije .

Prince Kid na Sandra Teta

Umusore wigeze kubaho umuhanzi Prince Kid ndetse bikaza kuvugwako yaje gukundana na Sandra Teta gusa bikaza kurangira batandukanye nyuma yuko hakwirakwijwe amakuru avugako yamuguriye imodoka bikaza kurangira batandukanye .

Anita Pendo na Producer David

Couple yaje gukundwa n’ abantu benshi kubera umubano mwiza wagaragaraga hagati ya Pendo ndetse na David Pro ukora muri Future Record , kuri ubu benshi bakaba bibaza icyatumye batandukana kandi barigeze guhararana.

Nasson na Bonne

Umuhanzi Nasson ndetse n’ uwari umukunzi we Ineza Bonne n’ couple nyarwanda yavuzweho byinshi mu ruhando rwa muzika nyarwanda gusa benshi bakaba barababajwe nuko batandukanye mu buryo butazwi.

Sandra Miraji na Yakubu

Urukundo rwigeze kuvugwaho hagati ya Sandra Miraji ndetse na Yakubu wigeze kuba umujyanama mukuru mu gihe yarakunzwe n’ abanyarwanda benshi ,Atari yacika intege , kuri ubu hibazwa impamvu yatumye batandukana mu buryo butazwi ndetse bukibazwaho .

Em Kul na Aline

Umuhanzi Em Kul hamwe n’ umukobwa wigeze kugaragara mu mashusho y’ indirimbo z’abahanzi benshi nyarwanda ,gusa urukundo rwabo rwaje guhagarara mu buryo butazwi.

Riderman na Asinah

Urukundo rwaje kuvugisha benshi bitewe nuko bakundanaga gusa iby’ urukundo rwabo rwaje kuba nk’ amateka , kubera ko batandukanye kugera aho na magingo aya bakivugwaho byinshi bitandukanye kubera umubano wabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa