skol
fortebet

Dr Jose Chameleone yatunguye abanya-Kigali ubwo bari mu kabyiniro

Yanditswe: Wednesday 06, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone umwe mu bakunzwe cyane muri Uganda no muri Afurika yatunguye abanya-Kigali .

Sponsored Ad

Ibyo byabaye mu mpera z’icyumweru dusoje ku munsi wo ku wa Gatanu tariki ya 01 Ugushyingo 2019 nibwo uwo muhanzi bitunguranye yaje kugaragara muri kamwe mu kabyiniro ka hano mu mugi wa Kigali kazwi nka Fuschia kwa Jules i Remera .

Ahagana mu gicuku uyu mugabo wubatse amateka mu ndirimbo nka Valu Valu. Mateeka ,Djamila. Dorothea , Agatako yakoranye n’umuhanzi wo mu Rwanda ,Dj Pius yahagurukaga akaririmba zimwe mu ndirimbo ze maze abanyakigali bakibaza niba ari ibyari byapanzwe naba nyiri akabari .

Ahawe ijambo Jose Chameleon udahwema gutangaza ko kubera amateka afite mu Rwanda nawe ari umunyarwanda ukomeye cyane yagize ati “ Ntago nari naje kuririmba mu Rwanda ahubwo nuko nari naze guca ku rugo nubaha cyane kandi nkunda , nari ngiye mu guhugu cy’abaturanyi banyu cya Congo Kinshasa aho natumiwe mu gitaramo cy’Amani Festival kizabera mu mujyi wa Goma akaba ariyo mpamvu mumbona hano aka kanya .

Chameleon yasoje ashimira abanyarwanda urukundo badahwema kumugaragariza anabatangariza ko akumbuye kuza gutaramira I Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa