skol
fortebet

Drake ku isabukuru ye y’amavuko yatunguwe na Rihanna

Yanditswe: Friday 25, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Aubrey Drake Graham, umuraperi uri mu ba mbere bakunzwe, yamamaye cyane nka Drake yatunguwe no kubona Rihanna mu kabyiniro yari ataramiyemo asangira n’inshuti ze mu gihe yizihiza isabukuru y’imyaka 33 y’amavuko.

Sponsored Ad

Drake ubwo yishimiraga imyaka 33 amaze abayeho mu kabyiniro gaherereye i Hollywood, zimwe mu nshuti ze zatumiye Rihanna atungurwa no kubona amusanze aho yasangiriraga n’inshuti ze za hafi.

Drake wavuzwe igihe kinini mu nkuru z’urukundo na Rihanna w’imyaka 31, bavuzwe igihe kitari gito dore ko aba bombi banafitanye indirimbo zirenze imwe.

Bongeye guhura barasangira nyuma y’uko umwaka ushize wa 2018 Rihanna yatangaje ko nubwo batagikundana ariko atari abanzi, yagize ati, “Nta bushuti bukomeye bukiri hagati yacu ubu, ariko nanone ntabwo turi abanzi.”

Nk’uko ikinyamakuru Dailymail dukesha iyi nkuru cyatangaje ko Drake na Rihanna bagiranye ibihe byiza, aho bombi basangiye ubona bafite akanyamuneza ku maso nyuma y’igihe batabonana.

Mbere y’uko batandukana mu rukundo Drake yahamije ko afata Rihanna nk’inshuti ye ikomeye ku Isi kandi y’ibihe byose.

Uyu muraperi Drake yavutse tariki ya 24 Ukwakira 1986, avukira Toronto, Ontario muri Canada, ni mwene Dennis Graham ufite inkomoko muri Afurika n’Amerika na Sandra “Sandi” Graham w’umunya-Canada.

Drake yakunzwe cyane anamenyekana mu ndirimbo zitandukanye, zatumye anegukana ibikombe bikomye mu ruhando rwa muzika muri Amerika, zimwe mu ndirimbo ze zamumenyekanishije zirimo nka “Find Your Love” iyi yarakunzwe bikomeye inahabwa igihembo cyo kuza ku mwanya wa gatanu mu ndirimbo 100 zari zikunzwe, “Over” nizindi.

Ibitekerezo

  • Uyu ni Asnah na Rayidamani bacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa