skol
fortebet

Eddy Kenzo bahejeje hanze y’Igihugu ari kwaka ubufasha

Yanditswe: Wednesday 15, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Mu gihe gahunda ya Guma mu Rugo kubera Covid-19 ikomeje kugira ingaruka ku bucuruzi no ku bantu ku isi hose, umuririmbyi Edrisah Musuuza uzwi ku izina rya Eddy Kenzo kuri ubu uri muri Coryte d’Ivoire aho yari yagiye gutaramira, arasaba ubufasha avuga ko adashobora kubaho ku biryo bya Cote d’Ivoire.

Sponsored Ad

Eddy kenzo kuri ubu arimo gukubitikira mu iihugu cya Cote d’Ivoire aho ubukene bumubere nabi akaba ari kwaka ubufasha ndetse yemeye kugwatiriza n’imodoka ye. Ibi byo gukena no kutabaho neza nkuko abyifuza mu gihugu arimo aho anenga imirire yaho avuga ko atamenyereye kandi itamubeshago, si ibintu abantu bahimba ngo bamusebye aho ni ibintu ubwe yivugira kenshi akoresheje imbuga nkoranyambaga ze.

Aba bantu barya ibintu ntigeze mbona. Mfite igifu gihitamo kandi ibiryo hano ntabwo arubwoko bwanjye.

Eddy Kenzo ni umuhanzi umaze kubaka izina kuri uyu mugabane wa Afurika aho yamaze kuba icyamamare. Ni muri urwo rwego ku tariki ya 16 Werurwe yatumiye kujya kuririmba mu gitarmo mu gihugu cya Cote d’Ivoire, arangije igitaramo ntiyahita agaruka mu gihugu cye, aho yatangaje ko yatinjijwe no kuba yararimo gukora indirimbo n’abandi bahanzi bo muri icyo gice cy’afurika y’iburengerazuba iki gihugu cya Cote d’ivoire giherereyemo.

Muri ibi bihe bya Coronavirus, ibihugu byinshi byafashe ingamba zirimo guhagarika ingendo z’indege ziva cyangwa zinjira mu bihugu byabo, kugirango birinde ikwirakwira ry’icyorezo cya Cocid-19.

Ubwo Eddy kenzo yarakiri mu Gihugu cya Cote d’Ivoire, Igihugu cye cya Uganda Perezida Museveni yafashe imyanzuro ko nta ndenge yemerewe kwinjira mu gihugu cya Uganda ivuye hanze itwaye abantu. Ibi byatumye Eddy kenzo washakaga gutaha ahita abura uburyo bwo kugaruka muri Uganda.

Ikibazo cya mbere uyu muhanzi Eddy Kenzo afite, ni impungenge zo kuba yakwandura icyorezo cya Covid-19 kubera ko mu gihugu aherereyemo aricyo cya Cote d’Ivoire umubare w’abacyanduye ukomeje kuzamuka umunsi ku wundi aho kimaze kugira abarwayi bagera muri 700.

Ikindi kimuteye inkenke nkuko we ubwe abyivugira, ni imirire atamenyereye avuga ko idashobora kumubeshaho.

Ubwo yagaragaraga kuri televiziyo NBS kugira ngo abaze ibibazo, Eddy Kenzo wamamaye mu ndirimbo “Semyekozo” yavuze ko akiriho kugeza ubu kubera ko abaho ku biryo bya Uganda, ati:

Gusa ndacyariho kubera ibiryo bya Uganda kandi mfite amahirwe ko hano hari umudamu untekera.

Ibyo kuba atabayeho neza n’impungenge z’uko bishobora kuzarushaho kuba nabi mu minsi iraza, byagaragaye uyu munsi ubwo Perezida Museveni w’igihugu cya Uganda Eddy Kenzo avukamo, yongereye iminsi 21 ku baturage yo gukomeza kuguma mu rugo, bivuze ko n’ingamba yo kutemerera indege kuza mu gihugu yagumyeho, ibintu byahise bimara ikizere cyose cya Eddy Kenzo yari afite cyo kugaruka mu gihugu cye muri uku Kwezi.

Eddy Kenzo uvuga ko yakoresheje byinshi mu gihe amaze muri Coryte d’Ivoire, akimara kubimenya, yahise ajya ku rubuga rwe rwa Facebook, nuko yandikaho amagambo asaba abakunzi be ko ababa babyifuza bamwoherereza amafaranga babinyujije mu buryo bwa Western Union akazabishyura cyangwa aakabaha imodoka ye.

Mu minsi ishize nibwo Eddy Kenzo yagaragaye ari mu bitaro byo mu gihugu aherereyemo, benshi batangira guhwihwisa ko ashobora kuba yaranduye Coronavirus ariko we aza kubyamaganira kure avuga ko yari arwaye ibibyimba byoroheje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa