skol
fortebet

Eddy Mihigo yaririmbaga muri Korali y’Abakatolika none yinjiye mu ruhando rwa muzika nyarwanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 19, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Edward Mihigo ukoresha amazina yubuhanzi ya Eddy Mihigo utuye mu karere ka Huye ,akaba yaririmbaga muri Korali y’Abakatolika nyuma za kwinjira mu ruhando rwa muzika nyarwanda,aho we yaje yibanda ku buzima busanzwe bwibanzemo ubw’urukundo.

Sponsored Ad

Ubusanzwe amazina abanyeyi bise uyu muhanzi mushya muri muzika nyarwanda ni Edward Mihigo akaba afite imyaka 29 y’amavuko,akaba yarize amashulie ye yose Yisumbuye mu Isemineri izwi nka Petit Seminaire Virgo Fidelis,yiga MCB ‘Mathematics-Chemistry and Biology’.

Eddy Mihigo akaba yararirimbaga muri Korali yo mu kigo cy’ishuli cy’abihaye Imana yigagamo ‘Petit Seminaire Virgo Fidelis,nyuma yo gusoza amashuli ye yisumbuye akaba aribwo yinjiye mu ruhando rwa muzika nyarwanda akaririmba ku buzima busanzwe no ku rukundo,aho yatangiriye mu itsinda ryitwa The Walkers.

Aganira n’ikinyamakuru UMURYANGO yavuze ko nyuma yaje gukora umuziki we bwite Atari mu itsinda ,aho yahereye ku ndirimbo yise ‘Ndemeye’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na Chris Cheetah umusore nawe wagiye ugaragaza ubuhanga budasanzwe mu gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi.

Eddy Mihigo akaba yakomeje avuga ko yakomeje gukora indirimbo dore ko akora injyana zitandukanye zirimo ‘Rnb,Zouk,AfroPop nizindi’,ubu ngo akaba aheruka gukora indirimbo yise PARADIZO NTO yakozwe na Piano The Grooveman.

Ibitekerezo

  • Ariko tujye twitondera ziriya ndirimbo bita "iz’imana".Akenshi abazikora nabo baba bishakira ifaranga.Nubwo mu ndirimbo zabo bavugamo ijambo Imana,zimwe zivuga ibintu bitandukanye n’ibyo bible yigisha,kubera ko abazihimba baba batazi bible.Urugero,mujya mwumva baririmba ngo "urabeho wa si we,tugiye mu ijuru".Cyangwa ngo "twaremewe kuzajya mu ijuru".Nyamara Bible yigisha ko isi izahinduka ikaba paradizo (2 petero 3:13).Ndetse ko intungane zizayisigaramo,ababi bagakurwa mu isi ku munsi w’imperuka.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Abandi bakaririmba ngo Maliya ni nyina w’Imana.Kubera ko batazi ko bible yigisha ko Yezu yivugiye ko SE amuruta muli Yohana 14:28,baririmba ko Imana y’abantu ari Yezu.Muli make,dore igituma indirimbo bita ngo ni iz’Imana atari byo.Zivuga ibintu bitandukanye na bible kandi abazihimba benshi baba bagamije ifaranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa