skol
fortebet

Eric Senderi yahishuye icyo nawe yifuza gufasha impunzi zavuye muri Libya

Yanditswe: Sunday 29, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Senderi International Hit arifuza kujya i Gashora mu Bugesera kuririmbira no kwigisha umuco nyarwanda n’ururimi rw’Ikinyarwanda itsinda ry’impunzi n’abandi bashaka ubuhungiro baturutse muri Libya, bageze mu Rwanda kuwa Kane.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram yasabye abo bireba ko bamufasha akazajyayo vuba aha ubwo izi munzi zizaba zimaze gutangira kumenyera mu Rwanda.

Ati “Ndashimira Leta yu Rwanda yakiriye impunzi z’ibihugu bitandukanye bya Afurika zabaga muri Libya ubu zikaba zakiranywe yombi n’abayobozi b’u Rwanda mu Burasirazuba bw’u Rwanda”.

“Nibamara kuruhuka ndifuza kuzasaba Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi [MINEMA] na UNHCR ishami ryayo mu Rwanda nta kiguzi nkabataramira tukabereka ko mu Rwanda harangwa n’ibyishimo, isuku n’umutekano kuko ibyishimo ariryo nshingiro ryo kubaho cyane cyane mu bihe nk’ibi izi mpunzi zirimo.”

Uyu muhanzi yanabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uretse kubaririmbira ashaka no kuzajyayo akabigisha Ikinyarwanda kugira ngo babe mu gihugu bisanzuyemo ku buryo banavugana n’abanyarwanda.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) muri Libya, ryatangaje ko ‘abenshi mu mpunzi bari muri uru rugendo ari abana batari kumwe n’imiryango, abagore b’abapfakazi ndetse n’imiryango’.

Amasezerano areba impunzi zimwe z’Abanyafurika zaheze muri Libya ziri mu mayira zishaka kujya i Burayi, yashyizweho umukono ku wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri hagati y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.

U Rwanda rwatangaje ku ikubitiro ko ruzakira impunzi 500, icyiciro cya mbere cyageze mu Rwanda ari 66. Bazanywe n’indege ya Buraq Air, ibagejeje i Kigali burizwa imodoka bajyanwa mu nkambi bagiye gucumbikirwamo i Gashora mu Karere ka Bugesera.

Inkambi ya Gashora isanzweho kuko yifashishijwe mu kwakira ibihumbi by’impunzi z’Abarundi mu 2015. Irimo ibyangombwa nk’ibibuga by’imikino, aho kurara n’ibindi nkenerwa, ubu irimo kongererwa ubushobozi kugira ngo izakire izo mpunzi. Nyuma yo kongererwa ubushobozi ntabwo izaba ikiri inkambi inyurwamo by’igihe gito, izaharirwa izi mpunzi mu buryo bw’igihe kirekire.

Uyu muryango wakomeje uvuga ko gutuzwa mu Rwanda kwabo, bizatuma babaho batekanye nyuma y’imyaka myinshi bari mu bibazo.

Izi mpunzi zageze muri Libya zishakisha uko zakwerekeza ku mugabane w’u Burayi aho zizeraga kubaho neza, kwambuka inyanja ya Méditerranée byaranze ziguma muri Libya ndetse zitangira kugirirwa nabi kugeza ubwo u Rwanda rwamenye ubuzima zibayemo rukiyemeza kuzitabara.

Senderi wifuza kujya kuririmbira izi mpunzi ni umwe mu bahanzi bahorana udushya. Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo izijyanye n’ibihe byo kwibuka, izivuga ku buzima busanzwe ndetse n’izindi zivuga ku bikorwa bya leta.

We na Tuyisenge Intore baherutse gusabwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame guhindura amagambo ari mu ndirimbo bise ibidakwiriye, ivuga ku iterambere u Rwanda rumaze kugeraho kubera ubuyobozi bwiza.

Ibitekerezo

  • Kubigisha uwuhe muco ? Gutega amahembe nk’inka ? Buriya se yibonamo échantillon(sample) y’uwakwigisha abanyamahanga umuco cyangwa kwigisha ururimi? Erega si ugupfa kwigisha! Ahubwo ministère ibashinzwe izajye ishishoza ku bajyayo kugira ibyo bigisha batazagirango ibyo bazanirwa ni wo muco nyarwanda koko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa