skol
fortebet

Ese koko abagize itsinda rya Tuff Gang baba bagiye kongera gusenyera ku mugozi umwe nk’uko byahoze ?

Yanditswe: Tuesday 22, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

Jay Polly na Bull Dogg bahoze ari nk’ abavandimwe mu itsinda rimwe rya Tuff Gang batangaje ko aribo bayisenye kandi ko ari nabo bafite urufunguzo rwo kuyigarura bishyize hamwe.
Tuff Gang itsinda ryari rigizwe n’ abahanzi b’ abaraperi barimo Bull Dogg, Jay Polly, Green, Fireman ndetse na P Fla ryubatse izina ryigarurira benshi mu bakunzi b’ injyana ya Hip Hop bitewe n’ ubuhanga bwabo ariko nyuma byaje kuzamba bacikamo ibice ari nabyo byaje kuvamo gusenyuka.
Iri tsinda ryaje kubyara amatsinda (...)

Iri tsinda ryaje kubyara amatsinda abiri havuka irindi ryitwa Stone Church ryasaga nk’ aho rirwanya Jay Polly wari wasigaye nawe avuga ko ari we nyiri Tuff Gang aho yahise yihimura kuri bagenzi afata abandi bahanzi abinjizamo avuga ko ari Tuff Gang nshyashya itarimo Bull Dogg, Green P na Fireman bari bubatse Stone church yabo.

Ibi byababibyemo umwiryane ndetse n’ urwangano, bamwe batangira kurebana ay’ ingwe bakajya babinyuza mu ndirimbo zabo baterana amagambo.

Muri iki Cyumweru dusoje nibwo aba bahanzi bahuriye mu gitaramo kimwe cya Kigali Up Festival aho bari baje gutaramira abakunzi babo. Bagiranye ikiganiro kirambuye na Contact TV aho bagarutse ku mubano wabo ndetse no kuba bari gutegura imishinga yo kubyutsa Tuff Gangs bitajemo imbogamizi.

Bull Dogg wabanje gufata ijambo yatangaje ko we na Jay Polly aribo basenye itsinda rya Tuff Gang anavuga ko aribo bazongera bakaryubaka.

Jay Polly we ati "njyewe na Bull Dogg turi abavandimwe kugarura Taff Gang singombwa ko abantu bose bashorerana abari muri business tugomba gukora ….. Njyewe na Bull Dogg tumaze iminsi dufite imishinga turi gukorana harimo ibitaramo tuzakora bizenguruka igihugu".

Aha umunyamakuru yahise abaza Jay Polly niba yaba azajya akorana na Bull Dogg gusa bakirengagiza bagenzi babo barimo Green P na Fireman. Yamusubije avuga ko abantu bitiranya ibintu Ati “ Gukora uwo mushinga na Bull Dogg ntibivuze ngo turaheza abandi abo nabo bafite ibyabo hagati yabo”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa