Ese koko Mc Tino yaba yarongoye umukecuru w’umuzungu umurusha imyaka 40 y’amavuko[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 2 November 2018 Yasuwe: 3800

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hasakaye ifoto igaragaza MC Tino wahoze mu itsinda rya TBB agiye gusinya bigaragara ko yari yasezeranye mu mategeko n’umugore w’umuzungu usa n’ushaje umubonye mu maso bivugwa ko amurusha imyaka 40, ariko ibi ntabwo ari ukuri.

Ukuri kwihishe inyuma y’iyi foto ni uko Mc Tino atari yasezeranye n’uyu muzungukazi nkuko babivugaga, ahubwo yari yatashye ubukwe bw’inshuti ye witwa Manzi agomba kumusinyira nk’umugabo wari uhari, ubukwe bwabereye i Rubengera mu karere ka Karongi.

Iyi niyo Foto ya Mc Tino n’umuzungu w’umukecuru yakwirakwijwe hose

MC Tino agaruka kuri iyi foto, Yavuze ko yagiye gusinyira uyu musore ari kumwe n’umunbyeyi w’uyu mugeni ibyo akaba ari byo byafashwe nk’aho yarongoye. Mc Tino yanyomoje amakuru y’uko yakoze ubukwe dore ko bari batangiye kumushinja gukora ubukwe n’umukecuru, bamwifuriza amahirwe menshi ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook,Instagram na Whatsapp.

Mc Tino ni umushyushyarugamba akaba umuhanzi ndetse n’umunyamakuru. Yamamaye mu itsinda rya TBB ariko akaba yaramaze kurivamo ubu akaba akomeje urugendo rwa muzika akora wenyine.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mu ibanga rikomeye Meddy yageze i Kigali[AMAFOTO]

Umuhanzi w’ikimenyabose Ngabo Jobert Medard uzwi nka Meddy muri muzika yaje...
21 August 2019 Yasuwe: 1467 0

Dore impamvu nyamukuru yatumye Muyobozi uri mu bakunzwe cyane muri Filimi...

Ntakirutimana Ibrahim benshi bakunda kwita ‘Muyobozi’ kubera Film...
21 August 2019 Yasuwe: 2123 0

B-KGL abasore b’ibigango baherutse gutabwa muri yombi kubera imyambaro bari...

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo abasore b’ibigango bashinzwe gucungira...
21 August 2019 Yasuwe: 1127 0

Alain Muku yasubije Meddy ku busabe bwe bwo gukorana indirimbo...

Mu minsi ishize ubwo hasozwaga ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival, Meddy...
21 August 2019 Yasuwe: 1349 0

Alain Mukuralinda yagize icyo avuga kuri Pasiteri Michael Zigirinshuti...

Alain Bernard Mukuralinda umujyanama w’abahanzi bafite ibihangano bikunzwe...
20 August 2019 Yasuwe: 3825 1

Safi Madiba yavuze ku itandukana rye n’umugore we

Umuhanzi Safi Madiba yeruye avuga igihe aheruka kubonanira n’umugore we...
20 August 2019 Yasuwe: 7540 2