skol
fortebet

Ese Safi ashobora kongera kuririmbira ku rubyiniro rumwe na Urban Boys yahozemo?

Yanditswe: Sunday 14, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Bad Rama ukuriye The Mane ifasha Safi Madiba yasubije ko ibyo byaturuka ku bushake bw’abahanzi, ubuyobozi butabyinjiramo.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatandatu mu Kiganiro n’abanyamakuru bagiranye n’umuyobozi wa The Mane ariwe Mupenda Ramadhan uzwi nka Bad Rama yavuze ko mu masezerano baherutse gusinyana ari imikoranire y’igihe kirekire ariko ko ntaho bihuriye n’ibyagiye bivugwa.

Yagize ati “ nahuye Nizzo Kaboss na Manzi James tuganira kubikora tumaze gukora mu gihe gishize nyuma y’uko Urban Boys ivuyemo umuhungu Safi werekeje muri The Mane, tuganira byinshi cyane bijyanye n’umuziki na byinshi dushobora gukorana n’ibyo dushobora gufashanya, niho haje kuvamo kwmeza amasezerano y’imikoranire y’igihe kirekire mu bikorwa bigiye bitandukanye.”

Ibi bikaba bije nyuma yuko iyi foto uyu mujyanama yashyize hanze yavugishije benshi , aho bamwe bavuze ko Urban Boys yasinye muri The Mane ubusanzwe ifasha Safi Madiba wahoze muri Urban Boys .

Bad Rama yavuze ko mu bikorwa bateganya gukora harimo igitaramo cyiswe Celebrities Xmas Party kizaba kuri Noheli, ibitaramo bashobora gukorana hanze y’u Rwanda. Uretse ibi bikorwa, Urban Boys na The Mane bazakomeza gukorana nk’uko babyiyemeje. Biranashoboka ko bazitabira ibitaramo byo kuzenguruka igihugu byateguwe na The Mane byiswe ‘The Mane Simbuka Tour’.

Bad Rama abajijwe niba muri bino bitaramo Urban Boys izaririmba zimwe mu ndirimbo bakoranye bakiri mu itsinda yasubije ko ibyo bitareba ubuyobozi ahubwo ko byaterwa n’ubushake bw’abahanzi ku giti cyabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa