skol
fortebet

Filime y’umunyarwanda yegukanye ibihembo bikomeye bine[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 28, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Filime yitwa ‘Mercy of the jungle’ y’umunyarwanda Joel Karekezi yegukanye ibihembo bine mu bihembo ‘Africa Movie Academy Awards [AMAA]’ aho yari ihatanye mu byiciro birindwi.

Sponsored Ad

‘Mercy of The Jungle’ yegukanye ibihembo mu byiciro; ‘Best Achievement in Make-Up’, ‘Best Achievement in Costume Design’ na ‘Best Film’. Ibi bihembo byatanzwe ku wa 27 Ukwakira 2019 nibwo ibi bihembo byatangwaga ku nshuro ya 15. Byatangiwe mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria.

umukinnyi Marc Zinga ugaragara muri ‘Mercy of The Jungle’ yatsinze mu cyiciro cya “Best Actor in a Leading Role “ Shakira Kibirige wari witabiriye ibi birori niwe washyikirijwe ibihembo filime ‘Mercy of the Jungle’ yegukanye.

‘Mercy of The Jungle yerekanwe bwa mbere mu iserukiramo mpuzamahanga cyabereye mu Mujyi wa Toronto muri Nzeri 2018. Joel Karezi asanzwe afite n’indi filime yise ‘Imbabazi’ yasohoye mu 2010. Yabashije kwegukana igihembo Golden Impala Award.

Iyi filime isanzwe ifite ibihembo bikomeye muri Werurwe yegukanye igihembo nyamukuru (l’Étalon de Yennenga) mu iserukiramuco rya sinema rya Ouagadougou muri Burkina Faso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa