skol
fortebet

Gafotozi wa Diamond yandagaje bikomeye umuhanzi wo muri Kenya[IFOTO]

Yanditswe: Thursday 21, May 2020

Sponsored Ad

skol

Umuraperi Khaligraph Jones yandagajwe n’umugabo usanzwe akorera amafoto icyamamare mu muziki wa Tanzanie Diamond Platnumz nyuma y’uko uyu munyakenya yari amaze iminsi atangarije abanyamakuru ko Lukamba yamwimye amafoto ye.

Sponsored Ad

Lukamba usanzwe ari gafotozi wa Diamond Platnumz yifashishije urubuga nkoranyambaga rwe maze ashyira hanze ifoto yerekana umuraperi Khaligraph Jones yamupfukamiye amusaba amafoto. Aya ni amafoto yafashwe ubwo Jones yari yafashwe ubwo bari muri Soundcity Awards muri Nigeria nyuma Lukamba yanga guha Khaligraph Jones amafoto yose uko yakabaye nk’uko bari babisezeranye.

Bari basezeranye ko agomba kumugezaho amafoto yose uko yakabaye by’umwihariko iruta izindi ubwo yarimo afata igihembo yaherewe mu birori bari bagiyemo muri Nigeria, Lukamba yavuze ko atagombaga kugira amafoto amuha kuko umukoresha we Diamond Platnumz ntacyo yari kubikuramo.

Ntabwo umuraperi Khaligraph Jones yagize icyo atangaza ku ifoto yamugaragaje nk’umusabyi w’amafoto kuko we yavuze nawe akwiye icyubahiro cye, ni ifoto ikomeje gucicikana ahantu hose ndetse irimo kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga haba mu bihugu byombi, iwabo wa Khaligraph Jones muri Kenya ndetse ndetse no muri Tanzanie aho Lukamba aho akorera akazi ke ka buri munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa